Connect with us

Amakuru

U Bwongereza bwitegura Albania bwatakaje intwaro y’ingenzi

Myugariro wa Crystal Palace, Marc Guehi, yahisemo kuva mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza nyuma y’uko abaganga bemeje ko atabasha gukomeza gukina kubera imvune yagize ku kagombambari k’ukuguru kw’iburyo.

Uyu myugariro w’imyaka 25 yavunikiye mu mukino wa Conference League wabahuzaga na AZ Alkmaar mu cyumweru gishize, imvune yaje kuba ikomeye ku buryo yamusize atabasha no kugenda neza.

Nubwo yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu, ntiyashoboye gukina umukino u Bwongereza bwatsinzemo Serbia ibitego 2-0, ndetse byemejwe ko atazitabira n’umukino usoza urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyo muri 2026 bazakinamo na Albania i Tirana.

Guehi yari yageze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru, ariko ubwo yageraga mu mwiherero yari avuye mu mvune yari yamubujije no gukina umukino wa Crystal Palace banganyijemo 0-0 na Brighton ku Cyumweru gishize.

Umutoza Thomas Tuchel yavuze ko uyu musore yari afite ububare ku kagombambari, kagombaga gutangira kuvurwa vuba kugira ngo bireke gukomeza kwangirika.

INDI NKURU WASOMA :Basketball : Inkingi ya mwamba ya APR yagarutse nyuma y’amezi 9 y’imvune

Ku ruhande rw’u Bwongereza, Tuchel agomba gukomeza kwitegura urugendo rwa Tirana afite abakinnyi 24 bonyine, ndetse akaba yizeye ko ibyo afite bihagije kugira ngo asoze itsinda neza.

U Bwongereza buyoboye mu itsinda K, bukaba bwaramaze no kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, nyuma yo gutsinda imikino irindwi yose bwakinnye.

Ku ikipe ya Crystal Palace ho, gusubirana kwa Guehi bizafasha abaganga n’abatoza gukurikirana hafi uko imvune ye ikira, kugira ngo azagaruke mu kibuga ari muzima, kuko ari umwe mu nkingi z’ingenzi mu gice cy’inyuma cya Palace.

Tuchel yasobanuye ko icy’ingenzi ubu ari ubuzima bw’umukinnyi, yongeraho ko batifuza kumuhutaza bamugarura vuba kurusha uko bikwiye.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru