Amakuru
Sindi Paul arangamiye kwemeza Adel Amrouche
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi baravuga ko biteguye kwerekana impamvu umutoza Adel Amrouche yabahaye amahirwe yo kwambara umwambaro w’igihugu, aho bagiye gukora igeragezwa ry’iminsi ine ribanziriza umukino wa gicuti na Al Hilal uteganyijwe ku wa 21 Ugushyingo i Kigali.
Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo, ni bwo Amrouche yatangaje urutonde rw’abakinnyi 25 bose bakina imbere mu gihugu, barimo na Kwizera Olivier utaherukaga guhamagarwa mu myaka irenga ine. Muri uru rutonde harimo n’abakinnyi bashya barimo Asuman Ntwari, umusore wa Rayon Sports ,Jesus Paul Sindi, myugariro wa Mukura VS Ishimwe Abdul, ndetse n’umusatirizi wa Kiyovu Sports David Niyo.
Jesus Paul Sindi wa Rayon Sports , yabwiye The New Times ko yishimiye intambwe yateye yo kwinjira mu ikipe y’igihugu, akizera ko azakomeza kwereka umutoza ko akwiriye kuza mu bipimo bye.
Yongeraho ko iyi ari yo ntangiriro y’urugendo rushya ashaka kubakiraho.
INDI NKURU WASOMA : Rayon Sports yatsinze umukinnyi wayo wayireze
Urutonde rwose rw’abahamagawe
Abazamu: Pierre Ishimwe (APR FC), Patience Niyongira (Police FC) na Olivier Kwizera
Ba myugariro: Clement Niyigena, Yunusu Nshimiyimana, Jean Gilbert Byiringiro, Claude Niyomugabo (APR FC), Abdul Ishimwe (Mukura VS), Gilbert Mutijima (Rutsiro FC), Christian Ishimwe (Police FC), Assuman Ntwari (Kiyovu Sports)
Abakina hagati: Christian Nisingizwe (Mukura VS), Aime Ntirushwa (AS Kigali), Jean Bosco Ruboneka (APR FC), Alain Kwitonda (Police FC), David Niyo (Kiyovu SC), Keddy Nsanzimfura (Kiyovu SC), Innocent Twizeyimana (Amagaju FC), Daniel Uwizeyimana (Amagaju FC)
Abataka: Gilbert Mugisha (APR FC), Didier Mugisha (Police FC), Rene Uwineza (Kiyovu SC), Djabilu Ishimwe (Etincelles), Jesus Paul Sindi (Rayon Sports) na Prince Rudasingwa (AS Kigali)
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C