Connect with us

Amakuru

Tour du Rwanda mu nzira zijya ku rwego rwa Tour de France

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko riri mu biganiro n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) hagamijwe kuzamura urwego rw’irushanwa mpuzamahanga “Tour du Rwanda” kugira ngo ribe ku rwego rwa mbere ku Isi, bizwi nka “World Tour”, bitarenze umwaka wa 2027.

Tour du Rwanda ni rimwe mu masiganwa akunzwe kandi akomeye muri Afurika, rikaba riba buri mwaka mu gihe cy’iminsi umunani.

Ubu riri ku rwego rwa 2.1, nyuma yo kugezwa kuri urwo rwego mu 2019 rivuye kuri 2.2. FERWACY ivuga ko intego ari ukurizamura kurushaho kugira ngo rizajye mu cyiciro kimwe n’amarushanwa akomeye nka Tour de France na Giro d’Italia.

Perezida wa FERWACY ,Ndayishimiye Samson, yabwiye ikinyamakuru La Dernière Heure ko uyu mushinga ari kimwe mu byerekezo bishya by’ishyirahamwe mu rwego rwo guteza imbere umukino w’amagare mu gihugu no ku mugabane wa Afurika.

Aho yagize ati: “Turashaka ko Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka isiga umurage. Turi gushaka uburyo bwiza bwo kubigeraho. Dukeneye gutegura neza isiganwa, ariko tugomba no kureba uko ryakwigarurira abakinnyi bakomeye n’amakipe akomeye ku Isi.”

Yakomeje agira ati: “Intego yacu ni ukuzamura urwego rw’isiganwa. Mu gihe kiri imbere, Tour du Rwanda ishobora kugera ku rwego rwa World Tour. Ni intego ihuriweho n’abafatanyabikorwa bacu, ariko tugomba kubanza gusuzuma byose mu bwitonzi. Nta gihe ntarengwa cyashyizweho, ariko umushinga ushobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu 2027.”

INDI NKURU WASOMA :Twasobanuye byose ukeneye kumenya kuri Euro 2028

Ibi biganiro byitezweho byinshi byagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ubwo ku wa 23 Gashyantare 2025 yakiraga Perezida wa UCI, David Lappartient. Abayobozi bombi baganiriye ku buryo Tour du Rwanda yakomeza gutezwa imbere ikaba kimwe mu masiganwa y’icyitegererezo ku rwego rw’Isi.

Urwego rwa “World Tour” nirwo rujyamo amarushanwa akomeye ku Isi mu mukino w’amagare, yitabirwa n’amakipe 18 ya mbere ku Isi arimo abakinnyi b’ibihangange.

Kuba Tour du Rwanda yakwinjizwa muri urwo rwego byatuma isiganwa ry’u Rwanda rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ubukerarugendo bw’igihugu bukabyungukiramo cyane.

Irushanwa ritaha rya Tour du Rwanda riteganyijwe kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026. Ni igihe kizaba kireba uburyo u Rwanda rukomeza kubaka izina muri uyu mukino, mu gihe intego yo kugera ku rwego rwa World Tour mu 2027 igenda ifata isura nshya.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru