Connect with us

Amakuru

RDC buri mukinnyi yemerewe miliyoni y’Amadorali

Leta ya Congo Kinshasa yemereye, Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru yabo agahimbazamusyi kadasanzwe,Buri mukinnyi azabona miliyoni y’Amadorali mu gihe barenga ikiciro bagezemo (Africa Play-Offs) cyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Nubwo batahita babona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika iraranira Demokarasi ya Congo, Ejo tariki ya 13 Ugushyingo 2025, Saa 21:00, Kuri Stade ya Al- Barid Stadium I Rabat muri Morocco, izakina na Cameroon mu mikino y’amahirwe ya nyuma mu makipe ataragize amahirwe yo guhita abona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Ariko ayo makipe akaba yari yarabaye aya 2 mu matsinda barimo.

Cameroon mu itsinda D yari irimo yasoje iri ku mwanya wa 2 ikurikiye Cape Verde yahise ibona itike ako kanya mu gihe Congo Kinshasa yabaye iya 2 mu itsinda B ikurikiye Senegal yabaye iya mbere.

INDI NKURU WASOMANtwari Fiacre yabazwe urutugu

Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye by’Umwihariko icyitwa RMC Sports, Cyatangaje ko abakinnyi ba RDC, bemerewe miliyoni y’Amadorali buri mukinnyi n’ubwo batahita babona itike y’Igikombe cy’Isi ariko bakazahagararira Afurika mu mikino ya kamparaka mpuzamigabane yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Amakipe 4 muri Afurika agiye gushaka itike y’Imikino yanyuma ya kamparamapaka mpuzamigabane yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ni Nigeria, Gabon, Cameroon na RDC.

Ejo tariki ya 13 Ugushyingo 2025,Saa 18:00 Nigeria izakina na Gabon, Muri Morocco, Hano ikipe izatsindwa izahita isezererwa, Itegereze izatsinda hagati ya Cameroon na RDC.

AMATEKA AHENGAMIYE KURI CAMEROON KUVA 1998 kugera 2021:

Congo Kinshasa imaze imyaka 52 itajya mu gikombe cy’Isi kuko igiherukamo 1974 ari nayo nshuro yonyine bagiyemo, Mu gihe Cameroon yo imaze kukijyamo inshuro 8.

Aya makipe kuva 1998 amaze gukina inshuro 13, Cameroon yatsinze inshuro 9 banganya inshuro 4, bivuzeko Congo Kinshasa yifuza gukuraho ayo mateka mabi bafite kuri Cameroon.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week46#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru