Lamine Yamal w’imyaka 18, ari mu mazi abira nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne (RFEF) ryikomye FC Barcelona ku cyemezo yafashe cyo kumuvana mu ikipe y’igihugu mu buryo butunguranye.
Yamal, wigaragaje cyane muri uyu mwaka, amaze iminsi arwaye ibizwi nka pubalgia, indwara ifata mu gice cy’inda yo hasi n’impyiko, ituma umukinnyi yumva ububabare mu mugongo no mu mayasha.
Nubwo yari afite icyo kibazo, yakomeje gukinira Barcelona iminota 90′ mu mikino itatu iheruka, ndetse atsinda igitego muri buri mukino.
Kuwa Mbere w’icyumweru gishize, uyu musore yakorewe ubuvuzi bwihariye bwa radio frequency bugamije kugabanya uburibwe, ariko RFEF ivuga ko yamenye iby’ubwo buvuze yarimo akorerwa bitinze cyane kuko ngo yabibwe ku isaha y’saa saba n’igice z’umunsi wo gutangiriragaho imyitozo y’ikipe y’igihugu.
Ibaruwa RFEF yashyize ahagaragara yagize iti:“Serivisi zacu z’ubuvuzi zatangajwe no kumenya ko Yamal yahawe ubuvuzi bukomeye atabimenyesheje abaganga b’ikipe y’igihugu. Raporo yatanzwe saa 22:40 yerekanye ko agomba kuruhuka hagati y’iminsi irindwi n’icumi.”
Kubera iyo mpamvu, RFEF yahise imukura ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga gukina imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi na Georgia ndetse na Turukiya, ivuga ko igikomeye ari ubuzima bwe.
INDI NKURU WASOMA:“Mwatengushye aba-Rayons”- Uwayoboye Gikundiro yikomeye abasaza !
Umutoza w’ikipe y’igihugu,Luis de la Fuente, yavuze ko yababajwe no kutamenyeshwa kare, ati:“Biratangaje cyane. Ntibisanzwe kubona umukinnyi akorerwa ubuvuzi nk’ubwo nta makuru atanzwe. Sinigeze mbinyuramo na mbere.”
Ku ruhande rwa Barcelona, umutoza Hansi Flick we ntiyahishe umujinya ku bijyanye n’imikoreshereze y’umukinnyi mu gihe cyashize, aho Yamal yakinishijwe na Espagne afite ububabare muri Nzeri.
Nubwo ahuye n’iyo mvururu, Yamal aracyari mu bihe byiza bya ruhago ye. Muri uyu mwaka, amaze gutsindira Barcelona n’ikipe y’igihugu ibitego bitandatu no gutanga imipira yavuyemo ibitego umunani mu marushanwa yose.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c