Connect with us

Amakuru

FIFA irashinjwa gushyiraho imiryango y’abahagarariye abakinnyi ya baringa !

Umuryango mpuzamahanga w’abakinnyi b’umupira w’amaguru, FIFPRO, urashinja ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, kuba ririmo kugoreka ibiganiro bigamije kurengera ubuzima n’imibereho y’abakinnyi rinyuze mu gukorana n’imiryango itazwi nk’iyemewe ihagarariye abakinnyi.

FIFPRO ivuga ko FIFA yaremye amashyirahamwe ayishyigikiye kugira ngo ibone abo iganira nabo mu izina ry’abakinnyi, aho gukorana n’imiryango isanzwe yemewe nk’iy’abahagarariye abakinnyi ku isi.

Mu itangazo FIFPRO yashyize ahagaragara nyuma y’inama yabereye i Rabat muri Maroc ku mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko itigeze ihabwa ubutumire muri iyo nama, n’ubwo ari ryo rigize ihuriro ry’abakinnyi barenga 66,000 ku isi hose.

Iyo nama yagarutse ku ngamba nshya za FIFA zo kurengera ubuzima bw’abakinnyi, harimo gushyiraho “Professional Players Consultation Forum”, kugena amasaha yo kuruhuka hagati y’imikino, no guteganya byibura iminsi 21 yo kuruhuka hagati y’ibihe by’imikino.

Nyamara FIFPRO ivuga ko ibyo byose ari ibikorwa bya politiki yo kugaragara neza mu gihe mu by’ukuri FIFA idashaka gukorana n’imiryango y’abakinnyi inafite ijwi ryabo rinyuze mu mategeko.

Ubuyobozi bwa FIFA bwo buvuga ko mu nama yo muri Rabat hari abahagarariye amashyirahamwe y’abakinnyi 30 ndetse n’abagize ikizwi nka “Players’ Voice Panel” – itsinda rigizwe n’abahoze ari abakinnyi batoranyijwe na FIFA ubwayo.

Gianni Infantino, Perezida wa FIFA, yavuze ko iri shyirahamwe rikomeje guharanira kunoza imibereho y’abakinnyi no gushyira mu bikorwa ingamba zifatika zizazamura urwego rw’umupira w’amaguru ku isi.

Ariko ibyo ntibyahumurije abanyamuryango ba FIFPRO, bavuga ko FIFA yigeze no gushyiraho “Player Welfare Fund” mu 2020 mbere yo kuyisesa mu 2022 bitabanje gusobanurirwa.

INDI NKURU WASOMA : Adel Amrouche yagaragaye ku rubanza rwa Camarade wa FERWAFA

Maheta Molango, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abakinnyi bo mu Bwongereza no muri Pays de Galles cyangwa Wales (PFA), yavuze ko ibikorwa bya FIFA biteye impungenge:

Aho yabwiye ikinyamakuru Sky Sports ati : “Birababaje kubona ubuyobozi bw’umupira w’amaguru buhitamo abo bushaka kuganira nabo, aho gukorana n’abatowe mu buryo bwemewe kugira ngo batange ijwi ry’abakinnyi. Ibyo ni ibintu bikomeye kandi biteye impungenge.”

Iki kibazo cy’ubuzima n’imirimo y’abakinnyi cyakomeje gufata indi ntera nyuma y’uko FIFPRO itangiye inzira z’amategeko ishinja FIFA kuba yaremereye amarushanwa menshi atuma abakinnyi bakina bitagira iherezo mu gukina.

Ibi byanatumye bamwe mu bakinnyi bakomeye, nka Rodri wa Manchester City, bagaragaza ko bashobora kujya mu myigaragambyo bitewe n’umubare w’imikino ukabije. Uwo mukinnyi yanaje kuvunika byatumye asoza umwaka atakiri mu kibuga.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru