Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yongeye kuburana mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho byo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.
Nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ku itariki ya 29 Nzeri 2025, Camarade yajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho yaburanye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025. Urubanza rwe ruzasomwa ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025.
Mu rukiko, Camarade yari aherekejwe n’inshuti ye y’igihe kirekire,akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche.
Me Bizimana Emmanuel wunganira Camarade yasabye ko umukiriya we yarekurwa akaburana ari hanze, avuga ko ari inyangamugayo kandi ko afite umwishingizi, Jules Kalisa, wemeye kumwishingira.
Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko afungwa by’agateganyo, buvuga ko akurikiranyweho kunyereza akaybo k’amadorali 21,387 no gukoresha impapuro mpimbano za hoteli zo muri Nigeria na Afurika y’Epfo.
INDI NKURU WASOMA : DRC buri mukinnyi yemerewe miliyoni y’Amadorali
Bwanavuze ko ayo mafaranga yagombaga kwishyurira hoteli z’ikipe y’igihugu, ariko ibigaragaza uko yakoreshejwe bitagaragara mu buryo bwemewe.
Camarade yahakanye ibyo aregwa, asobanura ko amafaranga yishyuwe n’umukozi wa FIFA witwa Kenan, wari ufite icyangombwa cya FIFA Match Agent, uyu wari usanzwe ufasha amakipe mu bijyanye n’amahoteri n’ingendo.
Yavuze ko impapuro ziregwa ko ari mpimbano atazikozeho, ahubwo ko zaturutse kuri uwo mukozi wa FIFA.
Ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha birebana n’imipira n’ibikoresho byasanzwe iwe, Camarade yavuze ko byari ibya FERWAFA byari bigenewe amarerero ya ruhago, naho laptop bakavuga ko yari yaramaze kuyisubiza.
Camarade yasabye ko yarekurwa by’agateganyo kugira ngo abashe kugaragaza ibimenyetso byose, avuga ko afunze bitamworohera kwisobanura neza.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruzasomera icyemezo ku bujurire bwe ku itariki ya 20 Ugushyingo 2025.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c