Connect with us

Featured

Rubanguka yasezeye ruhago ku myaka 29

Rubanguka Steve, Yasezeye gukina umupira w’Amaguru ku myaka 29 y’Amavuko nyuma yo kumara imyaka 11, Akina nk’Umukinnyi wabigize umwuga.

Rubanguka Steve yabinyujije kuri Instagram ye Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Tariki ya 9 Ugushyingo 2025, Yavuze ko yahagaritse gukina umupira w’Amaguru nk’Uwabigize umwuga nyuma y’Imyaka 11 atangiye gukina umupira w’Amaguru.

Yagize ati “ Nyuma y’Imyaka 11 mu mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, hari ibyanshimishije, Ibyambabaje, dukora ingendo nibyo kwibuka, Nafashe umwanzuro wo guhagarika iki gice”.

”Umupira w’Amaguru wanyigishije kugira ikinyabupfura, kwihangana no kudahubuka ntabwo aribyo kwibagirwa na gato, Harimo n’icyubahiro cyo gukinira igihugu cyanjye nkunda, Kubera ibyo nzahora mbishima”.

INDI NKURU WASOMARPL – APR FC yerekanye ubwambure bwa Mukeba

Rubanguka Steve yakiniye amakipe nka RFC Wetteren, Patro Eisden, K.Rupel Boom, Karaiskasis, Zimbru, Al-Nojoom ariyo yaherukangamo nk’uko Wikipedia ibigaragaza.

Tubibutseko bwa mbere Rubanguka ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi hari mu mwaka wa 2018, U Rwanda rugiye kwitegura umukino wa Central Africa, Icyo gihe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yari Mashami Vicent.

Rubanguka Steve yari yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu we na Shema Tresor bose bari bavuye mu gihugu cy’Ububiligi. Rubanguka Steve umukino we wanyuma mu ikipe y’Igihugu Amavubi, ni umukino yinjiye mu kibuga asimbuye ubwo u Rwanda rwatsindaga Nigeria ibitego 2-1 muri Nigeria.

Rubanguka Steve bwa mbere ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi 2018, Uwo bari kumwe ni Shema Tresor uheruka guhamagarwa icyo gihe gusa Mu Amavubi.

Rubanguka Steve gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi kimwe mu bintu byamushimishije harimo gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week45#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Featured