Amakuru
1000 Hills Derby : Amakuru ku mpande zombi ,umwuka uhari n’abashobora kubanzamo
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, Stade Amahoro i Remera irakira umukino w’amateka uhuza abakeba b’ibihe byose mu mupira w’amaguru w’u Rwanda — APR FC na Rayon Sports.
Uyu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona utegerejwe n’abafana benshi, bitewe n’amateka y’aya makipe ndetse n’ibihe byayo muri iki gihe.
Rayon Sports, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, irarusha APR FC amanota atanu, ibintu bituma uyu mukino uba ingenzi cyane ku mpande zombi.
Gikundiro iheruka kugaruka mu bihe byiza nyuma yo gutsinda imikino itatu yikurikiranya, mu gihe APR FC yo imaze imikino ibiri inganya, ibintu byatumye abakunzi bayo batangira kugaragaza impungenge ku mikinire y’umutoza Taleb Abderrahim.
Ku ruhande rwa APR FC, bamwe mu bakinnyi bakomeye baracyari mu mvune, barimo Memel Dao na Djibril Ouattara uherutse gusubukura imyitozo nyuma y’amezi abiri badakina.
Ronald Ssekiganda na Dauda Yussif bo bagarutse mu bakinnyi bashobora kwifashishwa, nyuma yo kurangiza ibihano byabo.
INDI NKURU WASOMA : Maresca wa Chelsea yasubije Wayne Rooney uherutse kumunenga
Rayon Sports na yo ifite abakinnyi bayo bamwe bakirwaye, barimo rutahizamu Fall Ngagne we gusa wari watangiye gukora umwitozo yoroheje na Ndikumana Asman, ariko igiye kungukirwa na Bigirimana Abedi hamwe na myugariro Rushema Chris, bombi bagarutse mu myitozo muri iki cyumweru.
Umutoza Haruna Ferouz yatangaje ko ikipe ye ifite icyizere cyo gukomeza umusaruro mwiza, nubwo hari abakinnyi batarakira neza.Uyu mukino urasifurwa na Kayitare David, umusifuzi ukiri muto ariko umaze kugaragaza ubuhanga mu mikino ikomeye, uraza gufatanya na Mutuyimana Dieudonné ‘Dodos’ na Ishimwe Didier ku mpande, naho Umusifuzi wa Kane akaba Nizeyimana Is’haq.
Ibyo byose bizabera imbere y’ibihumbi by’abafana b’aya makipe yombi, bitegereje kureba niba APR FC izongera gutsinda mukeba nk’uko byagenze muri Gicurasi ubwo yegukanaga Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ibitego 2-0, cyangwa se niba Gikundiro izishyura ayo mateka.
Abakinnyi byitezwe ko babanza mu kibuga dushingiye ku myitozo ya nyuma yakoreshejwe :
APR FC: Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (c), Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément, Ronald Ssekiganda, Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na William Togui.
Rayon Sports: Pavelh Ndzila, Serumogo Ali (c), Musore Prince, Nshimiyimana Emmanuel, Youssou Diagne, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Bigirimana Abedi, Tambwe Gloire, Habimana Yves na Aziz Bassane.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_