Connect with us

Amakuru

CAF yagaragaje ko ruhago ny’Afurika yamaze kurenga imbibi z’Umugabane

Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, yatangaje ko umupira w’amaguru muri Afurika uri mu gihe cy’amahirwe akomeye, ashimangira ko uburyo Morocco yitwaye muri FIFA World Cup Qatar 2022 ari ikimenyetso cyigaragaza cy’iterambere rya ruhago y’uyu mugabane ku rwego mpuzamahanga.

Morocco yabaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyageze muri 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’isi, itsinda ibihugu bikomeye nka Espagne na Portugal, ibyo Motsepe avuga ko ari intambwe ikomeye yerekana uko ruhago muri Afurika iri gutera imbere.

Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imyiteguro y’igikombe cya Afurika ‘TotalEnergies CAF Africa Cup of Nations Morocco 2025’, mu muhango wabereye waciye ku kuwa Kane.

Dr. Motsepe yavuze ko iri rushanwa rizaba urubuga rwo kuzamura ruhago y’Afurika, haba mu mikinire no mu bijyanye n’iterambere ry’inzego zifasha uyu mukino gukura mu buryo burambye.

Dr. Motsepe  ati : “Ubu turi mu gihe kiza  muri ruhago y’Afurika. Ubwo Maroc yageraga muri 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’isi ni kimwe mu bimenyetso bikomeye by’iyo mpinduramatwara. Twari tuzi ko ruhago yacu ifite ireme, ariko noneho turi no kwerekana ko dushobora guhangana no gutsinda ku rwego rw’isi,”.

INDI NKURU WASOMA : Ureberera inyungu za Lamine Yamal yamutangajeho byinshi!

Perezida wa CAF yongeyeho ko Afcon izabera muri Maroc izaba urubuga rwo gushimangira ubufatanye mu guteza imbere urubyiruko, kongerera ubushobozi amakipe yo ku mugabane no guhanga amahirwe y’ishoramari azamara igihe kirekire.

Mu gihe imyiteguro ikomeje, CAF irateganya ko iri rushanwa rizaba rifite ireme rihambaye, rikurura amaso y’abafana bo ku isi yose. Dr. Motsepe yavuze ko Afcon iheruka yabereye muri Côte d’Ivoire yarebwe n’abagera kuri miliyari imwe n’igice mu bihugu 180, bityo n’iya 2025 izaba ikomeye kurushaho.

Yakomeje avuga ati : “Afcon izabera muri Maroc izaba umunsi mukuru w’umupira w’amaguru, si muri Afurika gusa ahubwo no ku rwego rw’isi. Iyi ni n’imyidagaduro y’abatuye Afurika n’abayikomokaho aho bari hose ku isi,”

Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc kuva ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026, cyitabirwe n’amakipe 24.

 Abategura  iri rushanwa barateganya ko kizakurura abafana benshi ku rwego mpuzamahanga, kuko kizaba mu gihe cy’ikiruhuko cy’imikino y’amakipe y’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru