Connect with us

Amakuru

Vision FC yategetswe kutarenza iminsi 90 mu kwishyura miliyoni 32 umutoza yirukanye

Nyuma y’igihe kitari gito mu manza , ikipe ya Vision FC yategetswe n’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA] kwishyura arenga gato miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw) uwahoze ari umutoza wayo, Colum Shaun Selby, nyuma yo kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mwongereza, wari warahawe inshingano zo gutoza Vision FC mu mwaka w’imikino wa 2024/2025, yirukanwe mu gihe ikipe yari ihagaze nabi ku rutonde rwa shampiyona, ibintu ubuyobozi bw’iyi kipe bwavugaga ko ari umusaruro muke utari ujyanye n’intego zayo.

Ariko, nyuma yo kwirukanwa, Selby ntiyabyakiriye neza, ahitamo gushyikiriza ikirego FIFA, asaba ko uburenganzira bwe bwubahirizwa.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo muri  2024, Vision FC yahise ishyiraho umutoza mushya, Mbarushimana Abdou, ngo asimbure Selby. Uyu mugabo yari asanzwe azwi mu mupira w’amaguru w’imbere mu gihugu kubera ubunararibonye afite mu gutoza amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Amakuru agera kuri The Drum yemeza ko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso by’impande zombi, FIFA yanzuye ko Vision FC yarenze nkana ku masezerano yari ifitanye na Selby, bityo igasabwa kumwishyura amafaranga angana na miliyoni 32 Frw nk’indishyi.

INDI NKURU WASOMA : Rayon Sports mu ihurizo bigoye kwigobotora mbere yo guhura na mukeba

Ibi bibaye mu gihe Vision FC imaze igihe itari mu bihe byiza, kuko mu mwaka ushize w’imikino, mbere y’uko isubira mu cyiciro cya kabiri, yari imaze guhindura abatoza batanu mu gihe gito.

Vision FC yazamutse mu cyiciro cya mbere bigizwemo uruhare n’umutoza Muvunyi Felix ‘Fils’ gusa ntabwo batindanye kuko iyi kipe yahise imureka.  Ibi abenshi babifata nk’ikosa rikomeye ndetse bakemeza ko kitaricyo gihe cyiza cyo gutandukana n’umutoza Fils bigendanye n’uburyo yari azamuyemo ikipe ndetse n’uko yari ayimenyereye.

Ubuyobozi bwa Vision FC ntabwo bwahagarariye aho mu gukora amakosa, kuko n’umuntu bahaye akazi atariyo mahitamo nyakuri. Umwongereza Calum Shaun Selby wasimbuye Fils nta mateka yari azwiho muri ruhago byumwihariko mu Rwanda kuko yatojeho ikipe ya Etincelles FC iminsi mike nabwo ntibyagenda neza.

Abasesenguzi batandukanye muri ruhago nyarwanda bemeza ko amakipe akizamuka mu cyiciro cya mbere, akenshi akunze gukora ikosa riyahuhura akazana umutoza utazi neza shampiyona y’u Rwanda kandi umutoza agira uruhare nibura rwa 60% kugira ngo ikipe ibashe kuguma mu cyiciro cya mbere.

Vision FC yaje guhagarika Calum Shaun Selby ndetse iba ihaye umwanya Banamwana Camarade wari waje nk’umutoza wungirije gusa nawe ntiyarengeje imikino 3 ikipe iba ihawe Abdou Mbarushimana.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Vision FC ntiburagira icyo butangaza ku cyemezo cya FIFA, ariko bamwe mu bakurikiranira hafi imyitwarire y’amakipe yo mu Rwanda bavuga ko ibi bigomba kuba isomo ry’ingirakamaro kuri yo.

 Umwe muri abo twaganiriye yagize ati:“Amakipe akwiye kubahiriza amasezerano y’abatoza. Iyo umutoza yirukanwe hatubahirijwe amategeko, bigira ingaruka zikomeye cyane ku isura y’ikipe no ku ngengo y’imari yayo.”

Icyemezo cya FIFA gishyira Vision FC ku rutonde rugali rw’amakipe nyarwanda yakunze kugongana n’amategeko mpuzamahanga agenga amasezerano y’abakozi ;aha harimo n’amwe mu yakunzwe .

Ubu iyi kipe isabwa kwishyura Selby bitarenze amezi atatu, mu gihe bitabaye ibyo ishobora gufatirwa ibihano birimo no guhagarikwa mu isoko ry’abakinnyi.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru