Amakuru
Rayon Sports mu ihurizo bigoye kwigobotora mbere yo guhura na mukeba
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ikipe igiye guhura na APR FC ifite ikibazo kimwe gikomeye cyo kubura ba rutahizamu bayo babiri b’imena kubera imvune.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko Rayon Sports itsinze Marines FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona wabereye i Rubavu, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Nubwo batsinze, Twagirayezu yavuze ko umukino utari woroshye, ariko bagaragarije ubunararibonye bw’ikipe nkuru.
Mu kiganiro yahaye Igihe, Twagirayezu yashimiye abafana n’abayobozi b’iyi kipe, abasaba kongera ubufatanye kugira ngo Rayon Sports ikomeze kubaka icyizere mu rugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona.
Twagirayezu yavuze ati ; “Ndagira ngo mbwire abafana n’abayobozi ko dukwiye gushyira hamwe. Twese duhurira kuri Rayon Sports, ni yo ituranga kandi iduhuza. Ndashimira abafana bavuye i Kigali bakaza kudushyigikira i Rubavu. Icyo dusabwa ni kimwe gusa — gukunda ikipe yacu no kuyitera inkunga”.
INDI NKURU WASOMA :James Maddison wa Spurs yongeye kubyara impanga yikurikiranya!
Ku birebana n’umukino ukomeye uzabahuza na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko imyiteguro irimo gukorwa neza nk’uko bisanzwe, ariko ikibazo cy’imvune kirimo kubagora.
Yongeyeho ati : “Turategura uyu mukino nk’uko dutegura indi yose, kuko intego ni imwe — ni ugutsinda. Ariko ikibazo gikomeye dufite ni uko tudafite ba rutahizamu bacu babiri, Fall Ngagne na Asman, bombi bafite imvune. Ni abakinnyi batsinze ibitego byinshi kandi twari tubakeneye cyane, ariko turimo gushaka ibisubizo,”.
Rayon Sports, imaze gukina imikino itandatu, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, mu gihe APR FC yo imaze gukina imikino ine, ikaba iri ku mwanya wa munani n’amanota 8.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_