Connect with us

Imikino

Shampiyona y’abagore: AS Kigali yatunguwe mu buryo bukomeye  

Umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’abagore y’umupira w’amaguru mu Cyiciro cya Mbere wasize ikipe ya Macuba WFC itanze ubutumwa bukomeye, nyuma yo gutsindira AS Kigali WFC kuri tapis rouge igitego 1–0, mu mukino wari utegerejwe cyane .

Uyu mukino, wabereye wabereye ku kibuga cya tapis rouge ku isaha y’I saa Cyenda z’amanywa, wari uw’umunsi wa Gatatu wa shampiyona, aho AS Kigali WFC, iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali itozwa na Mukamusonera Théogenie, yari yitezweho kwitwara neza nyuma yo gutangira nabi irushanwa.

Ku munota wa karindwi, Mukasibomana Angélique wa Macuba WFC yateye ishoti rikomeye n’ukuguru kw’ibumoso, umunyezamu Uwamahoro Diane wa AS Kigali ntiyabasha kurigarura, maze abafana bari baherekeje iyi kipe y’i Nyamasheke batangira kuririmba indirimbo z’intsinzi.

AS Kigali WFC yakomeje kotsa igitutu abakinnyi ba Macuba WFC, ndetse mu gice cya kabiri hakozwe impinduka aho Uwase Ange yasimbuye Ntikandekura Rehema mu rwego rwo gushaka igitego cyo kwishyura.

Ariko ba myugariro ba Macuba bayobowe na Uwimana Nadine, ndetse n’umunyezamu Mukandayisenga Sandrine, bagumye ku rwego rwo hejuru kugeza iminota 90 irangiye.

INDI NKURU WASOMA : Abafana ba Rayon Sports bihanangirije abayobozi babo

Intsinzi ya Macuba WFC yatumye iyi kipe iri gukina umwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ikomeza kwigaragaza nk’imbaraga nshya mu mupira w’abagore mu Rwanda bijyanye nuko kugeza ubu, ifite amanota icyenda kuri icyenda.

Ku ruhande rwa AS Kigali WFC, igitutu kiriyongera bijyanye nuko nyuma y’imikino itatu nta ntsinzi iraboneka.

Uko indi mikino y’umunsi wa Gatatu yagenze:

  1. Muhazi United WFC 3–6 Inyemera WFC
  2. Rayon Sports WFC 1–0 Forever WFC
  3. Police WFC 6–0 Kamonyi WFC
  4. APR WFC 1–0 Bugesera WFC
  5. Indahangarwa WFC 8–0 Nyagatare WFC

Macuba WFC ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo .

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino