Umwuka w’ibyishimo waranze abafana ba Rayon Sports bari mu karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2025, ubwo ikipe yabo yatsindaga Marine FC igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda .
Gusa ibyishimo byabo byasojwe n’impungenge nyuma y’uko mababa wabo, Aziz Bassane, akuwe mu kibuga ari mu mbangukiragutabara.


Bassane, wari wigaragaje cyane muri uyu mukino, ni we wafunguye amazamu ku munota wa 81 ku mupira mwiza wahinduwe na Tambwe Gloire, atsindira “Gikundiro” igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.
Nyuma y’iminota umunani gusa, ku wa 89, uyu mukinnyi yagiriye ikibazo cy’imvune bituma asimburwa, akajyanwa kuvurirwa kwa muganga n’abaganga b’ikipe.
INDI NKURU WASOMA : Premier League : Wolves yirukanye umutoza wayo wari utazi intsinzi
Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yavuze ko nubwo batsinze, ikipe igifite inshingano zo kugenzura uko ubuzima bwa Bassane buhagaze.
Yagize ati:“Twishimiye amanota atatu, ariko tunahangayikishijwe n’imvune ya Bassane. Ni umukinnyi ukomeye ku ikipe yacu kandi turizera ko azagaruka vuba.”
Umutoza w’Agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yari yahisemo kubanza mu kibuga Pavelh Ndzila, Serumogo Ali (C), Musore Prince, Youssu Diagne ,Nshimiyimana Emmanuel ,Ndayishimiye Richard ,Harerimana Abdelaziz, Tambwe Gloire ,Habimana Yves, Niyonzima Olivier ‘Seif’ na Aziz Bassane .
Mu gihe Marines yari yabanjemo abarimo ; Irambona Vally , Muganuza Jean Pierre, Bizimana Ibutihadji ,Rutayisire Amani ,Mukire Confiance ,Sibomana Sultan Bobo, Hoziana Kennedy ,Mbonyumwami Taiba (C) ,Menayame Vingile Ndombe, Ishimwe Kevin na Ngoy Ilunga.
Rayon Sports yahise igira amanota 13, yicara ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona, irushwa amanota atatu na Police FC iri ku isonga.
Ku ruhande rwa Marine FC, umutoza Rwasamanzi Yves yavuze ko ikipe ye yakinnye neza ariko ikabura amahirwe yo kurangiriza neza imbere y’izamu.
Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru warangiye Gicumbi FC inganyije na Etincelles FC igitego 1-1, naho AS Kigali na Kiyovu Sports zirimo gutanira mu mitwe kuri Kigali Pele Stadium .
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, ubwo izaba ihura na mukeba wayo ukomeye APR FC, mu mukino utegerejwe na benshi.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=week45#/app/offer/top