Connect with us

Amakuru

RPL : Nubwo badasiba guhanwa ;burya abasifuzi nta n’urupfumuye bari babona

Abasifuzi basifura imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda [Rwanda Premier League] bakomeje kugaragaza agahinda baterwa no kudahabwa insimburamubyizi zabo, ibintu bavuga ko bibabangamiye mu buzima bwa buri munsi no mu kazi biyemeje gukora .

Kuva shampiyona yatangira muri Nzeri uyu mwaka, imikino itandatu irihiritse, nta mafaranga n’amwe aba basifuzi babona.

Ni ibintu bavuga ko bitari byarigeze bibaho mu bihe bya vuba, cyane ko aya mafaranga ari yo abafasha kwita ku miryango yabo no gukomeza gukora akazi kabo batikanga inzara cyangwa ingendo zitishyuwe.

INDI NKURU WASOMA : INSIDER – Twamenye ushobora kuba umunyamabanga wa FERWAFA

Umwe mu basifuzi waganiriye n’ikinyamakuru UMUSEKE ariko utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:“Ni nko kuba umubyeyi utabona umwana we igihe kirekire. Twari twizeye ko nyuma y’inama twagiranye na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, ibintu bigiye guhinduka, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.”

Mbere y’uko shampiyona itangira, ubuyobozi bwa FERWAFA bwari bwijeje ko insimburamubyizi izazamuka ikagera ku bihumbi 100 Frw kuri buri mukino, kandi abasifuzi bajya gusifura mu Ntara bazajya bahabwa uburenganzira bwo kugenda umunsi umwe mbere kugira ngo baruhuke neza.

Ibi byari byafashwe nk’intambwe iganisha ku kunoza imikorere, ariko ubu icyizere cyatangiye kuzimira.Ikibabaje kurushaho, ni uko n’ubwo amafaranga adasohoka, ibihano ku basifuzi byiyongera umunsi ku wundi.

Hari abahagaritswe kubera amakosa bakoze mu mikino, abandi bagabanyirizwa amahirwe yo gusifura, nyamara nta kigaragaza ko na bo bahabwa agaciro nk’abagize uruhare rukomeye mu mukino.

Abasesenguzi b’imikino bavuga ko iki kibazo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku ireme ry’ubusifuze mu Rwanda, kuko umusifuzi udafite ubuzima bwiza adashobora gukora akazi ke neza cyangwa ngo ntabogame.

Aba banasaba FERWAFA gushaka umuti urambye ku bijyanye n’imibereho y’aba basifuzi kugira ngo ubunyamwuga bukomeze kubakwa.Kugeza ubu, FERWAFA ntacyo iratangaza ku bijyanye n’igihe aya mafaranga azishyurwa cyangwa icyatumye atinda, mu gihe shampiyona ikomeje  .

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru