Ikipe ya Al Hilal Omdurman yo muri Sudani yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025, aho ije gutangira imyiteguro yo gukina Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kwemererwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Iyi kipe yahagurutse muri Libya ku wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, ihagurukiye kuri Benina International Airport, ikora urugendo rw’amasaha arenga 20 mbere yo kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Ku itariki ya 17 Ukwakira 2025, Al Hilal Omdurman yari yasabye ku mugaragaro gukina Shampiyona y’u Rwanda, isaba kandi ko yakirwa neza nyuma yo kuzuza ibisabwa na FERWAFA.
Muri ibyo harimo gutanga inkunga igamije gufasha andi makipe yo mu gihugu, kubera ko umubare w’imikino wiyongereye, ndetse no kubona Sitade izakiniraho.
Al Hilal ntabwo ari yo yonyine yo muri Sudan yifuza gukina mu Rwanda kuko Al Merriekh SC na yo itegerejwe mu gihugu mu mpera z’iki cyumweru, mu gihe Al Ahli Wad Medani nayo yikuye muri shampiyona kubera impamvu zayo bwite.
INDI NKURU WASOMA : Paul Scholes yahishuye icyatumye areka ibyo gusesengura imikino kuri TNT Sports!
Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda igeze ku mukino w’Umunsi wa Gatandatu, watangiye ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025 , Gasogi United itsinda As Muhanga igitego 1-0; amakipe yo muri Sudani azatangira gukina imikino yayo ku munsi wa Karindwi.

FERWAFA yatangaje ko bitarenze tariki ya 5 Ugushyingo 2025 Al Hilal izaba yakinnye umukino wayo wa mbere.Komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Niyitanga Désiré, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kugaragaza isura nziza mu kwakira abashyitsi.
Ati:“Twaje kwakira iyi kipe kuko n’umushyitsi wacu. Abanyarwanda tuzwiho ubusabane no kwakira neza. Kuva tariki ya 4 kugeza iya 5 Ugushyingo, Al Hilal izaba imaze gukina umukino wayo wa mbere.”
Al Hilal yakiriwe ku Kibuga cy’Indege na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Bwana Khalid Musa Dafalla Musa, hamwe n’abafana bayo bake bari baje kuyishimira.
Umuyobozi mukuru wa Al Hilal SC, Yasir Hassan Ibrahim, yashimiye uburyo u Rwanda rwabakiriye n’uburyo FERWAFA yemeye ubusabe bwabo.
Ati:“Turashimira uko batwakiriye, ndetse no kwemera ko dukina Shampiyona y’u Rwanda. Turi no muri CAF Champions League, kandi twizeye ko iyi shampiyona izadufasha kwitegura neza imikino y’ayo marushanwa.”

Biteganyijwe ko Al Merriekh SC yo izagera mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025, aho na yo izatangira gukina imikino yayo nk’ibirarane.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_