Connect with us

Amakuru

Ukuri ku mukino wa gicuti uvugwa hagati y’Amavubi na Senegal

Hari amakuru yizewe avuga ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ishobora gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Senegal mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2025, uyu mukino ukazabera mu gihugu cy’u Bufaransa.

Nk’uko biteganyijwe n’itegeko rya FIFA, impera z’icyumweru za tariki ya 7 n’iya 9 Ugushyingo 2025 zizaba ari igihe cy’akaruhuko ka FIFA (FIFA International Break), aho abakinnyi bakina hanze basubira mu makipe y’ibihugu byabo kugira ngo bitabire imikino ya gicuti cyangwa amarushanwa mpuzamahanga.

Amakuru agera kuri  The Drum yemeza ko , Abahagarariye Amavubi bari mu biganiro n’abahagarariye Senegal bashaka kureba uko Uwo mukino wazaba, Senegal n’ikipe iri mu zikomeye ku mugabane wa Afurika ndetse inafite abakinnyi bakomeye bakina mu makipe yo ku rwego rwo hejuru ku mugabane w’Afurika.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI , Mugisha Richard usanzwe umunyamabanga w’agateganyo w’ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda [FERWAFA] uyu akaba na visi perezida waryo, yatangaje ko koko hari ibiganiro biri hagati y’impande zombi ariko bikiri mu rwego rwo kuganirwaho.

INDI NKURU WASOMA : Al Ahli Madani yo muri Sudan yasubitse ibyo gukina Rwanda Premier League

Yagize ati: “Uhagarariye Senegal muri iki cyumweru yarabisabye, ariko ntabwo biremezwa kuko hari ibintu tukibabaza kugira ngo tumenye neza ibisabwa. Mu magambo make, ntabwo biremezwa burundu.”

Ku bijyanye n’uko byagenda mu gihe uwo mukino wa Senegal utaba, Mugisha yasobanuye ko hari n’indi gahunda yo gushaka undi mukino wa gicuti kugira ngo Amavubi atacikanwa n’imyitozo y’imikino mpuzamahanga.

Yunzemo ati: “Biracyaganirwaho n’ubuyobozi muri FERWAFA. Natwe tubona ko Amavubi akeneye umukino wa gicuti muri uku Gushyingo, ariko umwanzuro nturafatwa. Tuzabamenyesha igihe cyose byemejwe.”

Amavubi aheruka gukina imikino ya gicuti muri Kamena 2025 aho bahuye na Algeria inshuro ebyiri, ariko iyi mikino yombi yarangiraga u Rwanda rutsinzwe ibitego 2-0.

Uyu mukino ushobora kuba n’amahirwe yo gukomeza kubaka ubunararibonye bw’abakinnyi b’u Rwanda no kugerageza uburyo bushya bw’imikinire mbere y’imikino y’amarushanwa ya Afurika ateganyijwe muri 2026.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru