Ikipe ya Al Ahli Madani yo muri Sudani yatangaje ko itazakina Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka w’imikino nkuko byari byitezwe, ahubwo igahitamo gutegura umwiherero w’iminsi 40 hanze y’igihugu mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ifite imbaraga n’intego z’igihe kirekire.
Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wayo, Sadd Al-Atyam, ubuyobozi bwa Al Ahli bwafashe iki cyemezo nyuma y’inama idasanzwe y’ubuyobozi yasanze ikipe idateguye bihagije kugira ngo ihangane muri iyi Shampiyona.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iyi kipe, hagira hati:“Tubona iki gihe nk’icyo kwiyubaka no gushora mu bakinnyi bacu. Ubu intego yacu ni ugutegura ikipe ikomeye izagaruka yiteguye guhatana ku rwego rwo hejuru.”
INDI NKURU WASOMA : Rwanda Premier League yatesheje agaciro ubusabe bw’ Amagaju na APR FC
Al Ahli yongeyeho ko iki cyemezo kiri mu murongo mushya w’icyerekezo cyayo, aho ishaka kuba imwe mu makipe akomeye muri Afurika y’Uburasirazuba.
Ubuyobozi bayo bwemeje ko umwiherero uzatuma abakinnyi bagumana imyumvire n’imbaraga by’abanyamwuga, nubwo batatangaje igihugu bazakorere mo uwo mwiteguro.
Ku ruhande rwa FERWAFA, Umunyamabanga w’Agateganyo, Mugisha Richard,yatangarije ikinyamakuru kitwa Kinyamupira ko kugeza ubu batarakira igisubizo cyemeza cyangwa gihakana ku buryo bwemewe ko Al Ahli izitabira Shampiyona.
Kugeza ubu, Shampiyona igeze ku munsi wa gatanu, ikaba iyobowe na Police FC itaratsindwa cyangwa ngo inganye na rimwe.
Nubwo hategerejwe ingengabihe ivuguruye igomba kwerekana aho amakipe yo muri Sudani azashyirwa, imikino y’umunsi wa gatandatu izakomeza nk’uko byari biteganyijwe.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_