Connect with us

Amakuru

Umugore wa Kylie Walker agiye kugezwa imbere y’urukiko

Annie Kilner, umugore wa myugariro wa Burnley FC, Kylie Walker aritegura kujya mu rukiko umwaka utaha kujya kuburana ku birego byo kurenza umuvuduko wemewe ubwo yari atwaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Land Rover mu muhanda wo hafi y’ikibuga cy’indege cya Manchester mu Bwongereza.

Nk’uko byatangajwe n’urukiko rwa Crewe, Kilner, w’imyaka 33, ashinjwa kuba yaratwaye imodoka ku muvuduko wo hafi kilometero 103 mu isaha mu gice cyari cyagenwe ko utarenza kilometero 80 ku isaha . Ibi byabaye ku wa 18 Gicurasi uyu mwaka.

Nubwo atitabiriye iburanisha ryabaye kuri uyu wa kabiri, Kilner yari ahagarariwe n’umunyamategeko we, Nick Ross, wavuze ko umukiriya we ahakana ibyaha byose kandi asaba ko urubanza rwaseswa kubera icyo yise ibyuho n’ibitagenda neza mu buryo ubushinjacyaha bwateguyemo dosiye.

Umucamanza w’uru rukiko, Timothy Handley, yavuze ko ibimenyetso by’ubugenzacyaha bigaragaza neza ko imodoka ya Kilner yanditswe n’akamashini kabugenewe mu guhana ibinyabiziga byarengeje umuvuduko ;aho yagenderaga ku muvuduko uri hejuru y’uwagenwe. Yemeje ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 17 Werurwe 2026 mu rukiko rwa Chester.

INDI NKURU WASOMA : Twamenye impamvu nyamukuru yatumye abakinnyi ba APR FC biyogoshesha

Mu gihe yaba ahamijwe icyaha, Kilner ashobora gukurirwaho uruhushya rwo gutwara imodoka, bitewe n’uko afite amanota menshi y’uburangare ku ruhushya rwe. Ibi byaturutse ku zindi dosiye zabaye muri Werurwe uyu mwaka ubwo yahanishwaga amande angana n’ama- pound 677 ndetse akongerwaho amanota atatu nyuma yo gufatirwa atwaye imodoka afashe telefoni ye mu ntoki mu gace kitwa Alderley Edge, muri Cheshire.

Kyle Walker and Annie Kilner in a boat.

Kilner, umubyeyi w’abana bane, atuye i Prestbury. Umugabo we Kyle Walker, w’imyaka 35, amaze imyaka irenga umunani akina muri Premier League, aho yakiniye Manchester City mbere yo kwerekeza muri Burnley FC mu mwaka ushize. Walker afite abana batandatu — bane yabyaranye na Kilner n’abandi babiri yabyaranye n’umunyamideli Lauryn Goodman.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru