Connect with us

Amakuru

Kevin De Bruyne agiye kumara igihe kinini hanze y’ikibuga

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Napoli, Kevin De Bruyne, agiye kumara igihe kinini hanze y’ikibuga nyuma yo gukomereka bikomeye ku mikaya y’akagombambari ubwo yari amaze gutsinda penaliti mu mukino batsinzemo Inter Milan ibitego 3–1, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34 y’amavuko, ukomoka mu Bubiligi, yagaragaye afashe ku kagombambari k’iburyo ubwo yari amaze gufungura amazamu ku munota wa 33.

Nyuma y’iminota mike yahise asimburwa, agaragaza ububabare bwinshi. Nyuma y’umukino yahise ajyanwa kwa muganga aho ibizamini byemeje ko yagiriye iyi mvune ikomeye y’imikaya, izamusaba kumara igihe kinini adakina .

N’ubwo ikipe ya Napoli yatsinze uwo mukino igasubira ku mwanya wa mbere muri Serie A, iyi nkuru yabaye nk’umwijima mu byishimo by’abakunzi bayo.

INDI NKURU WASOMA :  Abasifuzi 571 bo muri Turkey basanzwe babetinga ku mukino basifura

Umutoza w’iyi kipe ntiyigeze agaragaza igihe nyacyo De Bruyne azamara adakina, gusa yemeje ko azabanza kuruhuka igihe kirekire kugira ngo akire neza.

Kevin De Bruyne yinjiye muri Napoli muri Kamena 2025, avuye muri Manchester City ku buntu nyuma yo gusoza amasezerano ye.

Kuva yahagera, yagaragaje urwego rwo hejuru, aho mu mikino umunani ya shampiyona amaze gutsinda ibitego bine ndetse anatanga imipira itatu yavuyemo ibitego mu mikino ya Champions League.

Abafana ba Napoli bamugaragaje nk’umugabo w’ingenzi mu kugarura icyizere cy’ikipe yabo nyuma y’igihe ititwaye neza. Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaragaje impungenge, ariko banamwifuriza gukira vuba ngo asubire mu kibuga.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru