Connect with us

Amakuru

Yahiye umurizo, iti reka bucye bose bahabone ! ; Thaddée na Board ya Rayon Sports byagodogereye

Mu ikipe ya Rayon Sports hakomeje kugaragaramo umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bwa Perezida Twagirayezu Thaddée n’abamurwanya, aho ubu intwaro nshya ikoreshwa ari ugusohora amajwi n’amashusho y’ibiganiro by’imbere mu ikipe.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bisa n’ukwambika ubusa uwo mwanywanye, aho benshi babigereranya n’igihe abigeze gukundana batandukanye, umwe agatangira gusohora amabanga y’undi.

Twagirayezu Thaddée watowe mu Ugushyingo 2024 yagiye ku buyobozi bwa Rayon Sports yizezaga abafana ko ibintu bigiye guhinduka. Nyamara nyuma y’amezi make, hatangiye kumvikana ukutumvikana hagati ye n’abagize Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi. Ibyo byaje kurangira hadutse amagambo akomeye ubwo Twagirayezu yatangazaga ko yanze kuba “igikoresho cya board”.

Yagize ati: Iyo ushobora kubona board ikaguhamagara ngo ngwino tuguhe CEO, ubwo se uba uyobora cyangwa uyoborwa?”

Nyuma y’iri jambo, hatangiye gusohoka amashusho y’inama yari ihuje abayobozi ba Rayon Sports, ubwo Twagirayezu yanze kwakira Murenzi Abdallah nk’umuyobozi mushya wa tekiniki.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Iby’akanyenyeri ka Rayon Sports byajemo kidobya

Mu mashusho yafashwe na Rutagambwa Marti hagaragaye guterana amagambo gukomeye kugeza ubwo Thaddée yasohotse mu nama akigendera.

Ibi byakuruye impaka nyinshi, bamwe banenga cyane uko ayo mashusho yashyizwe hanze, bavuga ko ari ugusenya isura y’ikipe. Rutagambwa we yavuze ko ayo mashusho yafashwe abantu babizi, ariko uko agaragara bigaragaza ko yafashwe rwihishwa.

Hashize iminsi mike, hanasohotse amajwi ya Perezida Twagirayezu aganira n’umugore bikekwa ko ari Rugema Mado, umunyamabanga wa Fan Base, aho uwo mugore yumvikana amubaza ku makuru y’abayobozi bashinjwa gushaka kumuhirika no gutanga ruswa kugira ngo ikipe itsindwe.

Nyuma y’ayo majwi, amakuru yemeza ko Rugema Mado yahise yegura ku mwanya we, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko umwuka mubi mu buyobozi bwa Rayon Sports ugeze ku rwego rwo hejuru.

Kuri ubu, abafana ba Rayon Sports bari mu rujijo. Bamwe bavuga ko hakenewe ibiganiro byimbitse kugira ngo iyi kipe y’abaturage isubirane ubumwe bwayo, abandi bakabona ko igihe kigeze ngo haboneke ubuyobozi bushya buzana amahoro arambye muri Gikundiro.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru