Connect with us

Imikino

UCL : Abarimo Harry Kane na Kylian Mbappé bakomeje gukubana umutwe

Nyuma y’umunsi wa gatati y’imikino ya Champions League 2025/26, abakinnyi babiri b’amazina akomeye ku mugabane w’u Burayi, Kylian Mbappé wa Real Madrid na Harry Kane wa Bayern München, bari gukubana imutwe ku mwanya w’uwatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa rikomeye kugeza ubu, bombi bafite ibitego bitanu buri umwe.

Mu mukino wo ku munsi wa gatatu, Kane yongeye kwigaragaza ubwo yafashaga Bayern München kunyagira Club Brugge ibitego 4–0, maze akuraho igitego yarushwaga Mbappé wari umaze icyumweru ayoboye uru rutonde.

Uyu rutahizamu w’Umwongereza yatsinze mu mikino itatu yose Bayern yatsinze kugeza ubu, harimo ibitego bibiri kuri Chelsea, ibindi bibiri kuri Pafos, n’ikindi kimwe kuri Brugge.

Ku rundi ruhande, Mbappé yakomeje kugaragaza ubushongore bwe muri Real Madrid. Ibitego bibiri yabitsinze ku mukino wa Madrid batsinzemo Marseille ku munsi wa mbere, hanyuma yongera gutsinda bwa mbere mu mikino yo hanze ubwo Real yanyagiraga Kairat Almaty ibitego 5–0.

Muri uwo mukino, uyu mufaransa yatsinzemo hatrick [ibitego bitatu by’umuntu mu mukino umwe] ya mbere muri uyu mwaka, harimo igitego cyiza cyane yatsinze ku mupira yahawe na Thibaut Courtois.

INDI NKURU WASOMA  : Mugemana Charles wavuraga muri Rayon Sports ntago yorohewe n’ubuzima

Abo bombi ariko barimo gukurikirwa  na Erling Haaland wa Manchester City ndetse n’Abongereza barimo Anthony Gordon na Marcus Rashford, bafite ibitego bine buri umwe.

Rashford yitwaye neza cyane mu mukino wa Olympiacos, aho yatsinzemo ibitego bibiri byatumye yicuma kuri uru rutonde.

Mu bijyanye n’abamaze gutanga myinshi imipira yavuye ibitego [assits], hari uguhigana gukomeye hagati ya Michael Olise wa Bayern München na Pierre-Emerick Aubameyang wa Marseille, bombi bamaze gutanga assits 3 .

Nyuma yabo hakurikiraho abakinnyi 17 bafite assits ebyiri, barimo Kevin De Bruyne, Hakan Çalhanoğlu, Nuno Mendes, Dominik Szoboszlai, na Florian Wirtz.

Uko imikino yabaga mu ijoro ryakeye yagenze

  • Athletic Club 3-1 Qarabağ
  • Galatasaray 3-1 Bodø/Glimt
  • Monaco 0-0 Tottenham
  • Atalanta 0-0 Slavia Praha
  • Chelsea 5-1 Ajax
  • Frankfurt 1-5 Liverpool
  • Bayern München 4-0 Club Brugge
  • Real Madrid 1-0 Juventus
  • Sporting CP 2-1 Marseille

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino