Connect with us

Amakuru

Bayern Munich yongereye amasezerano umutoza wayo !

Umutoza wa  Bayern Munich , Vincent Kompany yongereye amasezerano y’imyaka ibiri azageza muri Kamena 2029, nk’uko byatangajwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Budage.

Vincent Kompany, wahoze akinira Manchester City akaba ari n’umwe mu bakinnyi bayo b’ibihe byose, yinjiye muri Bayern muri Gicurasi 2024, aho amasezerano ye ya mbere yari kuzagera ku musozo mu mpeshyi ya 2027.

Ku myaka 39, uyu Munya-Belgique amaze kugaragaza ubuhanga mu kuyobora ikipe, ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona (Bundesliga) ndetse anatsinda imikino 49 muri 67 amaze kuyitoza mu marushanwa atandukanye.

Mu butumwa bwe nyuma yo gusinya amasezerano, Kompany yagize ati: “Ndashimira Bayern ku cyizere n’umwuka mwiza w’akazi banyeretse kuva ku munsi wa mbere. Numva namara igihe kinini hano, kandi ndishimira urugendo rwatangiye. Dukomeze dukore cyane, dutere imbere kandi twishimire ibindi byinshi.”

INDI NKURU WASOMA :  Mukura VS irashinja Cucuri kuba mu byatumye itsindwa na APR FC

Uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026, Bayern yawutangiranye intsinzi y’igikombe cy’igihugu (German Super Cup), ndetse kugeza ubu iri imbere ku rutonde rwa Bundesliga n’amanota atanu yose.

Perezida wa Bayern, Herbert Hainer, yavuze ko uku kongerwa amasezerano ari ikimenyetso gikomeye cy’icyizere n’ihame ry’ubudatsimburwa: “Vincent yerekanye ubunyamwuga n’ubuyobozi bwiza. Abakinnyi, abafana ndetse n’ubuyobozi baramwemera kandi baramwubaha. Twishimiye gukomeza gukorana na we.”

Kompany yabaye igihangange muri ruhago ubwo yakiniraga Manchester City, aho yayikiniye imikino 360 akanayibera kapiteni, akayihesha ibikombe bine birimo n’ibya Premier League.

 Muri 2019, yatangiye umwuga wo gutoza ubwo yabaga umutoza w’umukinnyi muri Anderlecht, ikipe yo muri Belgique yaje kuhavana atwaye ibikombe bibiri mbere yo kwerekeza muri Burnley mu 2022, ayifasha kwegukana igikombe cya Championship ariko aza no kuyimanura nyuma y’umwaka umwe mu cyiciro cya mbere.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru