Connect with us

Amakuru

Nottingham Forest iri hafi kubona umusimbura wa Ange Postecoglou

Nottingham Forest iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza Sean Dyche ngo abe umutoza mukuru mushya w’iyo kipe, nyuma yo gusezerera Ange Postecoglou ku cyumweru, hashize iminota 17 gusa batsinzwe ibitego 3-0 na Chelsea mu mukino wa Premier League.

Ibi bije mu gihe Forest iri ku mwanya wa 18 ku rutonde rwa shampiyona, ifite intsinzi imwe gusa mu mikino umunani. Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye ubuyobozi buyobowe na Evangelos Marinakis bufata icyemezo cyo guhindura ibintu vuba.

INDI NKURU WASOMA : Nottingham Forest yirukanye umutoza nyuma y’iminota 18 atsinzwe na Chelsea

Sean Dyche, atoza Everton na Burnley, amaze iminsi mu biganiro n’iyi kipe, ndetse amakuru ava imbere muri Forest avuga ko amahirwe ye yo guhabwa akazi yiyongereye cyane mu mpera z’icyumweru gishize.

Nubwo hari abandi batoza bari ku rutonde rw’abashobora guhabwa iyo mirimo nka Roberto Mancini na Marco Silva wa Fulham, ikibazo cy’amamiliyoni z’ama-pound yagombaga kwishyurwa kugira ngo abasinyire cyabaye inzitizi zikomeye.

INDI NKURU WASOMA : Byiringiro Lague yatangaje amagambo yashenguye abakeba

Marco Silva afite amasezerano akomeye muri Fulham kandi biragoye ko yayivamo hagati mu mwaka, mu gihe ibiganiro na Mancini nabyo bisa nkaho byagiye bicika intege uko iminsi yakomeje kwihirika.

Sean Dyche si mushya muri Forest kuko yayikiniye mu ikipe y’abato mu myaka ya 1980 ubwo Brian Clough yari umutoza mukuru, nubwo atigeze akinira ikipe nkuru.

 Ku myaka 54, Dyche afite ubunararibonye bukomeye mu Bwongereza, aho yatoje Burnley imyaka 10, ayizamura inshuro ebyiri muri Premier League ndetse akayigeza no mu mikino y’i Burayi – ibintu yari amaze imyaka irenga 50 itageraho.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru