Connect with us

Amakuru

Jurgen Kloop yakomoje ku byo kugaruka kwe muri Liverpool

Jurgen Klopp, wahoze ari umutoza wa Liverpool, yatangaje ko bishoboka ku rwego rw’imyumvire  ko yazagaruka gutoza iyi kipe mu minsi iri imbere.

Uyu mugabo w’imyaka 58, yavuye ku ntebe y’ubutoza muri Liverpool mu mwaka wa 2024 nyuma y’imyaka icyenda ayitoza.

Ni igihe cyaranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa birimo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ndetse n’igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) cyari kimaze imyaka 30 kitazamurwa kuri Anfield.

Nubwo atongeye gutoza kuva icyo gihe, Klopp ntiyicaye ubusa kuko ubu ari mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga muri sosiyete ya Red Bull, ndetse anagira uruhare mu nama ngishwanama y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage (DFL).

Mu kiganiro cyagutse yagiranye na Steven Bartlett ku rubuga rwitwa ‘The Diary of a CEO, Klopp yagize ati: “Navuze ko ntazigera ntoza indi kipe yo mu Bwongereza. Ibyo bivuze ko niba hari aho nzasubira, ni muri Liverpool… Ni ibintu bishoboka mu bitekerezo.”

INDI NKURU WASOMA : Byiringiro Lague yatangaje amagambo yashenguye abakeba

Yongeyeho ati: “Mfite imyaka 58. Bishoboka ko nafata icyo cyemezo nyuma y’imyaka mike. Ariko sinshobora kuvuga ngo ndabihagaritse burundu. Imana ishimwe ko ntagomba gufata umwanzuro none! Reka ndebe uko ejo bizagenda.”

Nubwo abakunzi ba Liverpool benshi bakimukumbuye, Klopp yagaragaje ko atari mu nzira yo gusubira mu kazi vuba aha.

Ati: “Nkunda ibyo nkora ubu. Simfite ifemba ryo gutoza. Sinakumbuye guhagarara mu mvura amasaha abiri cyangwa atatu, cyangwa kujya mu kiganiro n’itangazamakuru inshuro enye mu cyumweru.”

Yavuze ko yishimiraga kuba hamwe n’abakinnyi nk’inshuti, kurusha kuba umutoza.

Yakomeje avuga ati: “Ndacyumva urusaku rwa Van Dijk aseka mu matwi yanjye… ibyo byari ibyiza byo kuba muri Liverpool.”

Klopp yashimye Arne Slot wamusimbuye, wakomezanyije Liverpool ku rwego rwo hejuru akayisubiza igikombe cya Premier League. Nubwo ikipe yatsinzwe imikino ine yikurikiranya vuba aha, Klopp yahakanye ibitekerezo bivuga ko yaba yatangiye gusubira inyuma. Ati: “Mufite abakinnyi beza cyane nka Flo Wirtz na Hugo Ekitike. Ni ikipe ikomeye, ifite ubuyobozi bwose.”

Ikintu cyamukoze ku mutima cyane ni urupfu rw’umukinnyi Diogo Jota, wapfuye mu mpanuka y’imodoka muri Nyakanga hamwe na murumuna we Andre.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru