Connect with us

Amakuru

FUFA yisubiyeho ku cyemezo cyatumye Vipers SC yikura muri shampiyona

Ku munsi wejo ku wa Gatandatu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ryatangaje ko ryahagaritse uburyo bushya bwo gukinamo shampiyona y’iki gihugu (Premier League), isubira ku buryo bwa kera bwari busanzwe.

Ibi byemejwe nyuma y’inama yabereye ku cyicaro cya FUFA yahuje ubuyobozi bwa shampiyona, abahagarariye amakipe, n’ubuyobozi bwa FUFA ndetse amakipe 11 muri 16 yitabiriye iyo nama idasanzwe.

Perezida wa FUFA,Moses Magogo yavuze ko icyemezo cyafashwe nyuma yo kwakira ibitekerezo n’impungenge zaturutse mu bafatanyabikorwa batandukanye barimo amakipe n’abakunzi b’umupira.

Magogo yatangaje  ati : “Nk’ishyirahamwe, twumvise amakipe n’abandi bose dufatanya. Twemeye gusubira ku buryo bwa kera. Tuzakomeza gukora ibiganiro n’ubusesenguzi kugira ngo turebe niba twasubira kuri ubwo buryo bushya mu mwaka utaha,”

Uburyo bushya bwari butangijwe muri uyu mwaka w’imikino bwateje impaka ndende. Amakipe menshi ndetse n’abafana ntibabyishimiye, aho bamwe banze kwitabira imikino ndetse no kujya ku bibuga, ibintu byangije isura y’irushanwa.

INDI NKURU WASOMA : Liverpool vs Man United : Amateka ,amakuru ahari ,abashora kubanzamo na Predictions

By’umwihariko, ikipe ya Vipers SC ntiyitabiriye umukino wari uteganyijwe ku wa gatandatu aho yagombaga gutana mu mitwe na Kitara FC, nk’uko yari yarabivuze mu myigaragambyo yo kwamagana ubwo buryo bushya. Ibi byakurikiye n’inkubiri y’andi makipe nka SC Villa, nayo yanenze iyo mitegurire mishya.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Vipers SC yemeje ko itazongera gukina shampiyona ya Uganda

Mu ibaruwa yoherejwe amakipe yose FUFA yatangaje ko shampiyona igomba gukinwa mu byiciro bitatu.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru