Amakuru
INSIDER -Rwanda Premier League igiye gukinwamo n’amakipe yo muri Sudan
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igeze ku munsi wayo wa kane, haravugwa impinduka zidasanzwe zitezwe kuyigaragaramo: amakipe abiri akomeye yo muri Sudani, ari yo Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani, yamaze kwemererwa gukina muri iyi Shampiyona.
Aya makipe yombi, azwi cyane muri ruhago y’Afurika, yasabye ku mugaragaro kwitabira Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2025/26, basaba uburenganzira bwo gukinira mu Rwanda mu gihe igihugu cyabo kidafite Shampiyona iri gukinwa kubera intambara imaze igihe kuva muri Mata 2023.
Nk’uko amakuru yizewe abyemeza, impapuro zose zasuzumwe, ndetse ubusabe bwabo bwemewe ku mugaragaro.
Shampiyona y’u Rwanda, yatangiye ku wa 12 Nzeri 2025, yari isanzwe igizwe n’amakipe 16. Icyakora, kubera izi mpinduka, hateganyijwe uburyo bwo kongeramo aya makipe abiri ku buryo atangira gukina ku Munsi wa Gatanu wa Shampiyona. Harategurwa gahunda y’imikino izatuma aya makipe adasigara inyuma, ku buryo azarangiza imikino ibanza adafite ibirarane.
INDI NKURU WASOMA : Perezida Ramaphosa yashimiye Bafana Bafana iheruka gukubita agashyi Amavubi
Ibi bibaye nyuma y’uko muri uyu mwaka w’imikino ikipe ya Al-Merrikh, nayo yo muri Sudani, yemerewe gukina muri Shampiyona ya Libya, mu gihe yakunze gukorera imyitozo mu Rwanda, by’umwihariko mu gihe cy’imyiteguro y’imikino Nyafurika.
Uwahaye ikinyamakuru IGIHE amakuru ari nacyo dukesha bimwe mu bigize iyi nkuru yagize ati: “Ni igikorwa kidasanzwe ku mupira w’u Rwanda kuko kije kongera ireme n’ubunararibonye muri Shampiyona yacu. Hari kwigwa ku buryo imiterere ya Shampiyona ihinduka, ariko byose bizakorwa hadahungabanyijwe uburenganzira bw’amakipe yari asanzwe ayirimo.”
Ibi ni ubwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda Shampiyona y’Igihugu yemereye amakipe yo hanze kuyitabira mu buryo buzwi kandi bwemewe n’amategeko. Ni intambwe nshya ishobora gufungura amarembo mashya ku mikoranire ya ruhago mu karere no ku mugabane w’Afurika.
Umujyi wa Khartoum, ni hamwe mu hibasiwe cyane n’intambara yatangiye ku wa 15 Mata 2023, yatewe n’amakimbirane akomeye yo kurwanira ubutegetsi hagati y’ingabo za Leta ya Sudani n’umutwe wa gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF), imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi 20, nubwo imibare nyayo y’abapfuye bikekwa ko iruta cyane iyo yatangajwe.
Ishusho rusange y’ibibera muri Sudani ikomeje kuba mbi cyane, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (World Food Programme), aho rivuga ko hafi miliyoni 25 z’abantu, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Sudani, bari mu kaga k’inzara ikabije, mu gihe abasaga miliyoni eshatu bamaze guhunga Igihugu, bashakisha ubuhungiro mu Bihugu bihana imbibi na Sudani birimo Cadi na Misiri.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇