Connect with us

Imikino

Handball : Police yakoreye amateka muri Maroc

Ikipe ya Police Handball Club, ihagarariye u Rwanda mu irushanwa nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo, yageze bwa mbere mu mateka yayo muri 1/4 cy’iryo rushanwa, nubwo yaje gusezererwa na FAP yo muri Cameroun.

Iri rushanwa ryatangiye ku itariki ya 10 Ukwakira 2025, riri kubera mu Mujyi wa Casablanca muri Maroc, ku nshuro yaryo ya 46.Police HC yari mu itsinda rikomeye ririmo amakipe akomeye arimo Al Ahly na Zamalek zo muri Misiri, Red Star yo muri Côte d’Ivoire, JSK yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mekele 70 yo muri Ethiopia.

Nubwo ryari itsinda ry’ingufu, iyi kipe y’u Rwanda yerekanye ko yiteguye bihagije, igasoza neza imikino yo mu matsinda, bityo ikandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze muri 1/4 cy’iri rushanwa rikomeye.

INDI NKURU WASOMA ; Umunyamabanga mushya wa APR FC yatangiye atanga umukoro ukomeye

Mu mukino wo guhatanira itike ya 1/2 wabaye ku wa 17 Ukwakira, Police HC yahuriye na FAP yo muri Cameroun, umukino watangiye neza ku ruhande rw’abasore b’umutoza Antoine, batsinda igice cya mbere ku bitego 15 kuri 14. Gusa igice cya kabiri cyaje kubagora cyane, bituma batakaza umukino ku bitego 33 kuri 26.

Nubwo basezerewe, abakinnyi ba Police HC bagaragaje ishyaka, ubutwari n’imyitwarire inoze ku kibuga, bikaba ari ikimenyetso cy’iterambere rikomeje kugaragara muri Handball nyarwanda. Kuba barageze muri 1/4 ni intambwe ikomeye, kandi byahaye icyizere abanyarwanda ko u Rwanda rushobora guhatana ku rwego rwa Afurika.

Nyuma yo gusezererwa muri 1/4, Police HC izakomeza guhatana mu mikino igamije gushaka ikipe izegukana umwanya wa 5 kugeza kuri 8.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino