Mu birori byabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports kiri mu Nzove, ikipe ya Rayon Sports ku bufatanye na Skol Brewery Ltd yashimiye abakinnyi bitwaye neza muri Nzeri , haba mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’abagore.
Iki gikorwa cyamaze kumenyerwa nk’umwanya wo guha agaciro imbaraga n’uruhare rw’abakinnyi mu mikino ya buri kwezi ya Murera, cyizwi ku izina rya “Skol Player of the Month”, aho by’umwihariko bahemba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi gushize.
Muri Nzeri, Rayon Sports yakinnye imikino ine ikomeye harimo: Vipers FC yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzania, Kiyovu Sports na Police FC zo mu Rwanda. Muri iyo mikino ine, ikipe yatsinzemo ibiri itsindwa indi ibiri.
INDI NKURU WASOMA: Real Madrid mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Barcelona
Tambwe Gloire NGONGO ukina hagati mu kibuga ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Nzeri. Mu mikino ine yakinnye, uyu murundi yatsinzemo ibitego bibiri anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego, agaragaza uruhare rukomeye mu mikinire ya Rayon Sports.
Ku ruhande rw’abagore, igihembo cyegukanywe na Gikundiro Scholastique, ukinira Rayon Sports Women Football Club.
Umwe mu bayobozi ba Skol Brewery Ltd witabiriye umuhango yagizee ati: “Dushyigikiye iterambere ry’umupira w’amaguru, cyane cyane dushyigikira abakinnyi b’inararibonye n’abafite impano, kandi ibi bihembo ni uburyo bwo kubashimira no kubatera imbaraga.”
Ibi bihembo ni ku nshuro ya mbere byitanzwe muri uyu mwaka w’imikino 2025/2026 bikazakomeza no muyandi mezi aho buri kwezi hazajya hahebwa umukinnyi w’itwaye neza, ibi birori byabanjirije imyitozo ya nyuma ikipe ya Rayon sports yakoze yitegura guhura na Rutsiro fc muri Rwanda premier league umunsi wa kane.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm