Mu gihe ibintu bitifashe neza muri Rayon Sports, Perezida wayo Twagirayezu Thaddée yagaragaje ko Inama y’Ubutegetsi idafite ububasha bwo kumweguza, anahishura ko yicuza icyemezo yafashe cyo gukorana na Muhirwa Prosper, Visi Perezida wa Mbere w’iyi kipe.
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku wa 17 Ukwakira 2025, aho yasobanuye byinshi ku bibazo biri muri Gikundiro, birimo umusaruro mucye, ibibazo mu buyobozi n’ihagarikwa ry’umutoza.
Twagirayezu yavuze ko umusaruro muke ari wo mutima w’ibibazo byose ikipe imazemo iminsi. Ati: “Imikino itatu, amanota ane, ntabwo ari byiza. Ariko birashoboka ko twatangira nabi tugasoza neza.”
Ku bijyanye no guhagarika umutoza Afhamia Lotfi, Twagirayezu yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe, ndetse na Muhirwa ubwe yaragishyigikiye. Gusa nyuma yaje kugaragaza kutumvikana kuri icyo cyemezo, ibintu Twagirayezu avuga ko byamutangaje.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ku mugaragaro ko yicuza kuba yarahisemo Muhirwa ngo amwungirize. Ati: “Umurongo ari kugendamo ntabwo ukwiye indangagaciro za Rayon Sports, ari mu murongo ugana mu mwijima.”
Ku kibazo cy’umutoza wahagaritswe, yavuze ko atazasubira gutoza Rayon Sports, ahubwo ko bari gushaka uburyo bwo kumwishyura imishahara y’amezi atatu kugira ngo batandukane ku buryo bwemewe n’amategeko.
Ati: “Turi gushaka amafaranga yo kumuha. Tuzamuhemba Nzeri, Ukwakira na Kamena, kuko tumuhagaritse tariki ya 12 Ukwakira.”
INDI NKURU WASOMA : Kapiteni w’Amavubi yakomoje ku musaruro ugayitse bamaze iminsi babona
Ibijyanye n’amakuru y’uko Lotfi yasabwe kwitsindisha ubwo yari atoza Mukura ngo Rayon Sports itware igikombe, Twagirayezu yabiteye utwatsi. Yagize ati: “Iyo biba ari byo, kuki ntahise musezerera icyo gihe? Hashize amezi atanu.”
Ku bijyanye n’ibivugwa ko hari igitekerezo cyo kumweguza mu Nteko Rusange y’Ugushyingo, Twagirayezu yavuze ko atabifata nk’igitangaza, ariko ko Inama y’Ubutegetsi idafite ububasha bwo kumukuraho. Ati: “Mu Nteko Rusange iheruka nari negujwe, ariko sinigeze neguzwa n’Inama y’Ubutegetsi. Ntibifite ishingiro.”
Twagirayezu yashimangiye ko nubwo ikipe iri mu bibazo, yizeye ko ejo heza hazaza kandi intego ye ari ugutwara igikombe cya shampiyona Rayon yaherukaga mu 2019.
Rayon Sports iri ku mwanya wa karindwi n’amanota ane nyuma y’iminsi itatu ya shampiyona. Ku wa Gatandatu izakira Rutsiro FC kuri Kigali Pelé Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm