Mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo haterane inama izafata icyemezo cy’itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’amafaranga mu ikipe zo muri Premier League, amakipe arimo gucikamo ibice ku cyifuzo cyo gushyiraho imbago ku ngano y’imishahara, amafaranga y’abajyanama n’ayo kugura abakinnyi.
Iki cyemezo kizwi nka “Top-to-Bottom Anchoring” (TBA), gisobanura ko amafaranga ikipe yemerewe gukoresha atagomba kurenga inshuro eshanu z’ayinjijwe n’ikipe ya nyuma ku rutonde rwa Premier League ufitiye ku yo yinjije ivanye mu mateleviziyo yerekana imikino yayo no mu bihembo ihabwa.
Ibi bivuze ko n’iyo ikipe yinjiza menshi, itemerewe gukoresha ayo yishakiye. Urugero nko mu mwaka ushize w’imikino, Sheffield United (yari iya nyuma) yinjije miliyoni £110, bivuze ko ikipe iyo ari yo yose itari yemerewe kurenza miliyoni £550 kuri ayo mafaranga yose ajyanye n’ikipe (imishahara, kugura abakinnyi, n’abajyanama).
INDI NKURU WASOMA : Lamine Yamal ari mu bayoboye – urutonde rushya rw’abakinnyi binjiza agatubutse ku isi
Iyi gahunda ya TBA iri kugeragezwa iri ku ruhande rw’irindi tegeko rishya rizwi nka “Squad Cost Ratio” (SCR), ryemerera amakipe gukoresha 85% by’amafaranga yinjije ku ikipe (mu gihe UEFA yemera 70%).
Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2025, Premier League izatorera niba yakwemera kimwe muri ibi bitekerezo, cyangwa byombi, bigasimbura amategeko asanzwe ya Profit and Sustainability Rules (PSR), yemera ko ikipe yemerewe guhomba kugeza kuri miliyoni £105 mu gihe cy’imyaka itatu.
Amakipe 9 muri 20 yo muri Premier League asanzwe akurikiza amategeko ya SCR kubera ko akina amarushanwa ya UEFA, kandi hari ababona byaba byiza kurushaho ko amategeko yose ahuzwa.
Ubu buryo busa n’ubugiye kwemerwa n’amakipe menshi, usibye Manchester United, Manchester City na Aston Villa, bavuze ko TBA izatuma batabasha guhangana n’amakipe akomeye yo i Burayi nka Real Madrid cyangwa PSG.

Sir Jim Ratcliffe, umwe mu banyamigabane ba United ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Daily Telegraph, yagize ati: “Gufatira amakipe akomeye ku mafaranga yinjizwa n’ayo hasi mu cyiciro ni ukwifungirana. Nta muntu ushobora kwemera ko Premier League itakomeza guhatana ku rwego rwo hejuru”.
Nubwo SCR ifatwa nk’iyoroheje, hari amakipe yasabye ko yajya iherekezwa na TBA, kugira ngo hatabaho ko amakipe akize arushaho gutandukana n’andi, bigatuma irushanwa ritaba iry’abatunze gusa ,ibi bikanafasha kuzamura ireme ry’ihangana.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm
