Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, yasesekaye i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2025, ikubutse muri Afurika y’Epfo aho yari yitabiriye umukino wa nyuma wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ni urugendo rwasojwe nabi nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 n’iki gihugu mu mukino usoza Itsinda C.
Mu kiganiro cyihariye n’itangazamakuru, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yemeye ko umusaruro utanyuze abashinzwe ikipe y’igihugu, anasaba imbabazi Abanyarwanda. Ati: “Umusaruro ntabwo twawakiriye neza ariko ni isomo. Twabonye aho dukwiye gukosora: imyitegurire, urwego rw’abakinnyi ndetse n’imikorere yacu muri rusange.”
INDI NKURU WASOMA : Twamenye amatariki Tour du Rwanda yo muri 2026 izaberaho
Shema yavuze ko FERWAFA igiye gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abana bato. Yasobanuye ko mu mwaka utaha, buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere izasabwa kugira nibura abakinnyi batatu batarengeje imyaka 20.
Yagize ati: “Tugiye gutoranya abana 50 beza mu gihugu hose tugamije kubazamura neza. Aho byose bitangirira ni mu bakiri bato.”
Abajijwe ku bijyanye n’umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, benshi bashinja kuba intandaro yo gutsindwa, Shema yavuze ko bitari byoroshye kumwirukana kuko agifite amasezerano. “Ibibazo byose turi kubisuzuma. Ntacyo nabivugaho ubu, ariko turasubira inyuma turebe umusaruro wacu mbere yo gufata icyemezo.”
Nubwo abenshi bacitse intege, Shema yasabye Abanyarwanda kutava inyuma ikipe yabo, abasaba imbabazi ku bwo kubabaza icyizere cyari cyarubatswe. Ati: “Iyo ikipe y’igihugu itsinzwe, ni igihugu kiba cyatsinzwe. Twasabye imbabazi kuko intego ntizagezweho. Ariko kandi turasaba ko baduha amahirwe ya kabiri, tugakosora ibyo twapfushije ubusa.”
Yashoje yizeza ko impinduka zitangiye gukorwa: “Dukeneye imyaka ibiri. Intsinzi ntabwo iza mu buryo bw’igitangaza. Tuzubaka buhoro buhoro, kandi tuzagera kure. Abanyarwanda ntimucike intege.”
U Rwanda rwasoje imikino ruri ku mwanya wa gatanu n’amanota 11, imbere gato ya Zimbabwe yasoreje ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu. Nubwo u Rwanda rwigeze kuyobora iri tsinda, ibyiringiro byo kubona itike byazimye gahoro gahoro, kugeza ubwo ibyiringiro byose byashiriraga kuri Mbombela stadium.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm


