Nyuma y’itangazo ryasohowe ku wa Mbere tariki 13 Ukwakira 2025, aho ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse umutoza wayo mukuru, Afhamia Lotfi, n’umwungiriza we wa kabiri, igashyira inshingano Haruna Ferouz wari umwungiriza wa mbere, byahise bitera impagarara mu buyobozi bw’iyi kipe.
Amakuru yizewe agera kuri The DRUM yemeza ko Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports, Muhirwa Prosper, yahise yandikira Perezida w’ikipe, Twagirayezu Thadée, amumenyesha ko yitandukanyije n’icyo cyemezo cyafashwe mu buryo budasobanutse kandi budahawe umurongo w’ubuyobozi bwose.
Biravugwa ko iri hagarikwa rya Lotfi ritigeze riganirwaho na Komite Nyobozi yose, nk’uko bikwiye gukorwa ku byemezo bifite ingaruka ku musaruro w’ikipe.
Muhirwa Prosper, uvugwa ko ari nawe wagize uruhare runini mu kuzana Lotfi muri Rayon Sports, yasabye ko hakubahirizwa amasezerano n’inzira zemewe mu mikorere y’ikipe.
INDI NKURU WASOMA : Hakizimana Muhadjiri na Police FC bahanye gatanya !
Hari n’andi makuru yemeza ko muri iki cyumweru gishize habaye inama yihariye yahuje Gacinya Chance Denis, umujyanama wa Perezida mu bya tekiniki, Liliane ushinzwe imari (DAF), n’umutoza Afhamia Lotfi.

Icyakora, Muhirwa ntabwo yayitabiriye ku mpamvu z’akazi, ariko nyuma aza kubiganiraho na Twagirayezu kuri telefoni, amubwira ko nta cyemezo cyo guhagarika umutoza cyari cyafashwe.
Ibi nibyo byatumye Muhirwa yandika ibaruwa ku wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, ayishyikiriza inzego zirimo Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Komisiyo Ngenzuzi n’ishinzwe gukemura impaka, abamenyesha ko atemera icyemezo cyo guhagarika umutoza kuko cyafashwe mu buryo bwihuse, kidasobanutse kandi kidahuye n’amahame agenga ikipe.
Si ubwa mbere havuzwe kutumvikana hagati ya Perezida Twagirayezu na Muhirwa Prosper, ariko iyi nshuro byafashe indi ntera nyuma y’iki cyemezo cyahise kigaragaza icyuho mu buyobozi.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm