Connect with us

Amakuru

EXCLUSIVE – Police FC yerekanye Manishimwe Djabel

Nyuma y’igihe atagaragara mu kibuga , Manishimwe Djabel yongeye kubona ikipe, akaba ubu ari umukinnyi mushya wa Police FC, iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 wanyuze mu makipe menshi yo mu Rwanda no hanze yarangije amasezerano ye n’ikipe ya Naft Al-Wasat yo muri Iraq, maze kuva icyo gihe ntiyari yakagize indi kipe akinira kugeza shampiyona nshya itangiye.

Mu mezi make ashize, Djabel yavuzwe mu biganiro n’amakipe yo mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, Algeria na Tanzania aho Azam FC yahoo yari imwe mu zamwifuzaga, ariko ntibyigeze bigera ku ntambwe ya nyuma yo gusinyana amasezerano.

Police FC nayo yari imwe mu makipe yagarukwagaho cyane, ariko ntibyari byakemejwe n’impande zombi kugeza ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, ubwo iyi kipe yamutangazaga ku mugaragaro nk’umukinnyi wayo mushya.

INDI NKURU WASOMA : Inkuru mbi mu Amavubi yitegura gucakirana na Afurika y’Epfo 

Manishimwe Djabel afite amateka yihariye mu mupira w’u Rwanda. Yatangiye umupira akiri muto iwabo mu karere ka Gatsibo, aho yatojwe na nyakwigendera Ntirenganya mu irerero ry’abana riri I Kiramuruzi hafi y’isoko ryaho.

Nyuma yaho yanyuze muri SEC Academy, yerekeza mu Isonga ari na ho yigaragaje ku rwego yatangiye kubengukwa n’amakipe akomeye kugeza muri 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports ku mupangu wagizwemo uruhare na se wabo witwa Barahira nawe utuye i Kiramuruzi, aho yamaze imyaka itanu mbere yo kwerekeza muri APR FC.

Muri APR FC, Djabel yabaye umwe mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe, ndetse yabaye kapiteni wayo. Mu 2023, yatandukanye na yo nyuma y’umwuka mubi wari utangiye gututumba hagati ye na Adil Mohammed watozaga iyi kipe , ajya muri Mukura Victory Sports, ariko ntiyahatinze kuko yahise yerekeza hanze y’igihugu muri USM Khenchela yo muri Algeria.

APR skipper Djabel Manishimwe eyes league and cup double - The New Times

Burya koko iyo Imana igukereje iragutegera! Manishimwe Djabel wari waragizwe igicibwa yabonye ikipe ikomeye yemeye ku mugura - YEGOB

 Nyuma y’iyo ntambwe, yerekeje muri Iraq akinira Air Force Club (izwi nka Al Quwa Al Jawiya), aba Umunyarwanda wa kabiri ukinnye muri Iraq nyuma ya Usengimana Faustin.

Manishimwe Djabel yabonye ikipe nshya muri Iraq | IGIHE

Kugaruka kwe muri shampiyona y’u Rwanda, by’umwihariko kuba asinyiye Police FC iri ku isonga, ni intambwe ikomeye kuri we no kuri iyi kipe imukeneye cyane mu guhatana no kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.

Police FC yongereye indi ntwaro ikomeye mu busatirizi bwayo aho aje gufatikanya n’abarimo Kwitonda Allain Bacca.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru