Connect with us

Imikino

Afurika y’Epfo yibukije Amavubi urwego rwayo

Mu mukino usoza urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahuye n’akaga gakomeye itsindwa ibitego 3-0 na Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025.

Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo umukino watangiye, Amavubi agaragaza intege nke mu guhanahana no kubaka umukino wayo.

 Ku munota wa 5 gusa, Thalente Mbatha yatsinze igitego cya mbere ku ishoti rikomeye, nyuma y’uko ba myugariro b’u Rwanda bananiwe kubuza abakinnyi ba Afurika y’Epfo kwinjira mu rubuga rw’amahina.

Aho gukosora amakosa, ikipe y’u Rwanda yakomeje kwibeshya, igera aho igitsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 26, gitsinzwe na Oswin Appollis nyuma y’uburangare bwa ba myugariro. Icyo gice cyarangiye Amavubi ari inyuma ku bitego 2-0, nta buryo bugaragara bw’ibitego yari yabonye.

INDI NKURU WASOMA : Igihombo kuri FC Barcelona yitegura gukina na Real Madrid 

Icyakomeje kuvugisha benshi ni imvune ya Thapelo Morena ku munota wa 33, nyuma yo kugongana na Niyomugabo Claude. Ibi bibaye ubwa kabiri Niyomugabo agira uruhare mu kuvuna umukinnyi w’ikipe bahanganye, ibintu byatumye bamwe batangira kumushinja gukina nabi.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yagerageje impinduka yinjizamo Imanishimwe Emmanuel asimbuye Kwizera Jojea, ariko ntacyo byahinduye. Afurika y’Epfo yagarukanye imbaraga, ikomeza gusatira izamu rya Ntwari Fiacre.

Ku munota wa 72, Evidence Makgopa yatsinze igitego cya gatatu ku mupira w’umutwe.

 Nubwo u Rwanda rwaje kubona amahirwe ku ishoti rya Biramahire Abeddy ku munota wa 80, umupira wakubise igiti cy’izamu, ntibyagira icyo bihindura.

Umukino warangiye Amavubi atsinzwe 3-0, ibintu byasoje bidasubirwaho amahirwe yo kwitabira igikombe cy’Isi cya 2026.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino