Connect with us

Imikino

Volleyball:Group Scolaire Marie Mercie yatangiye neza muri Shampiyona y’abato

Shampiyona y’igihugu y’abato mu mukino wa Volleyball yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025, ibera i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Umukino wafunguye iri rushanwa wahuje ikipe ya Group Scolaire Marie Mercie yo mu Karere ka Nyaruguru n’iya Saint-Joseph Kabgayi.

Nubwo iseti ya mbere yari igoranye, ikipe ya Saint-Joseph yaje kuyitsinda ku manota 25 kuri 23, ari na byo byateye akanyamuneza mu bafana bari bayishyigikiye.

Gusa byaje guhinduka ku maseti yakurikiyeho, ubwo Marie Mercie yagarukanaga umukino ku buryo bugaragara. Iseti ya kabiri yayitwaye ku manota 25-23, iya gatatu ku manota 25-18, iyisoza  iyitsinze 26-24. Ibi byayihesheje intsinzi y’umunsi wa mbere ndetse inahita iyobora itsinda.

Si mu bahungu gusa Saint-Joseph yahuye n’akaga, kuko n’ikipe y’abakobwa b’iki kigo yanyagiwe amaseti 3-0 n’iya Sainte Bernadette yo mu Karere ka Kamonyi, mu mukino wabereye ku kibuga kimwe.

INDI NKURU WASOMA : Ibigezweho kuri gahunda yo guhagarika Israel muri ruhago

Gasasira Janvier, umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa n’iterambere mu ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), yavuze ko aya marushanwa ari urubuga rwiza rwo gutegura abakinnyi bazazamuka bagakinira amakipe y’igihugu.

Yagize ati: “Aya mashuri niyo atwubakira amakipe y’ahazaza. Abakinnyi benshi b’indashyikirwa babonetse banyuze muri aya marerero.”

Frère Innocent Akimana, umuyobozi wa Saint-Joseph Kabgayi, yavuze ko n’ubwo batsinzwe, bagifite icyizere kuko bamwe mu bakinnyi babo bari gutangira amarushanwa bwa mbere. Yasabye ubufasha burimo abatoza b’inzobere n’ibikoresho bihagije kugira ngo bashobore gukomeza kuzamura impano.

Ku rundi ruhande, umutoza wa GS Marie Mercie yavuze ko intsinzi yabo ari intangiriro nziza mu rugendo rwo guhangana n’amakipe akomeye. Yashimye FRVB ku gutegura aya marushanwa, avuga ko azafasha kuzamura urwego rw’abakinnyi no kubategurira ahazaza heza muri uyu mukino w’amaboko.

Iri rushanwa ryitezweho guhuza amakipe 14 mu cyiciro cy’abahungu na 7 mu cyiciro cy’abakobwa, byose bigamije gutanga amahirwe angana ku rubyiruko rw’u Rwanda rwifuza gukina uyu mukino .

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino