Connect with us

Amakuru

Nyuma yo gusiba shampiyona y’isi;Mugisha Moïse yongeye gufatwa n’uburwayi

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Mugisha Moïse, yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira isereri akitura hasi, nubwo hari hashize iminsi mike abazwe amenyo yari amaze igihe amubabaza.

Ubu burwayi bwamuteje ibibazo bikomeye byatumye atitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali, ndetse n’irindi siganwa rya Kirehe Race ryatangiye muri mpera z’iki cyumweru.

Muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga i Kigali, u Rwanda rwakinishije abakinnyi batandatu barimo Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric, Nkundabera Eric na Nsengiyumva Shemu.

Mugisha yagize ikibazo ku menyo abiri y’imbere ubwo yakoraga impanuka muri Tour du Rwanda 2025, bituma akurwa mu bakinnyi bari bitezwe mu isiganwa ry’abagabo ryabaye ku wa 28 Nzeri 2025.

 Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, yabazwe ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira, maze agaragaza ikizere cyo kugaruka mu myitozo vuba.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X , icyo gihe Mugisha yavuze ko kubagwa kwe byagenze neza kandi ko yari afite gahunda yo gusubukura imyitozo ku Cyumweru, nyuma y’iminsi ine gusa.

INDI NKURU WASOMA :  Julian Nagelsmann yifatiye ku gahanga abacyerensa urwego rwa Florian Writz muri Liverpool

Ariko rero, ku wa Gatanu w’icyo cyumweru, ari iwe mu rugo i Musanze, Mugisha yagize isereri ahita yitura hasi, atera ubwoba abari bamuri hafi. Yahise ajyanwa mu ivuriro rya Mpore riherereye mu Majyaruguru, aho yahise atangira kwitabwaho byihuse.

Amakuru agera ku kinyamakuru The Drum yemeza ko Mugisha amaze koroherwa, kandi byitezwe ko azasezererwa mu bitaro kuri iki Cyumweru agasubira mu rugo. Nubwo atabashije kwitabira isiganwa rya Kirehe ryatangiye ku wa Gatandatu risozwa kuri iki Cyumweru, abakunzi be baracyafite icyizere ko azasubira mu murongo vuba.

Ibyiringiro biracyari byose ko Mugisha azabasha gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare iteganyijwe kubera i Mombasa, muri Kenya, mu Ugushyingo 2025.

Mugisha Moïse ni umwe mu bakinnyi b’u Rwanda b’inararibonye mu mukino w’amagare, kandi igihugu kiracyamukeneye ku rwego mpuzamahanga.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru