Connect with us

Amakuru

AMAFOTO – Rwanda Premier League yanonosoye iby’imitangire y’ibihembo by’abitwaye neza

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ku cyicaro cya FERWAFA, habereye inama idasanzwe yahuje ubuyobozi bwa Rwanda Premier League n’akanama nkemurampaka kazajya gatoranya abahize abandi muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye.

Intego nyamukuru y’iyi nama kwari ugushimangira umucyo n’ubutabera mu gutoranya izi ndashyikirwa, hanagaragazwa uburyo ibihembo bigiye gushyirwaho bizafasha guteza imbere abakinnyi n’irushanwa muri rusange.

INDI NKURU WASOMA : Kirehe Race 2025: Umunye-Esipanye yatangiye yanikira bagenzi be

Ni inama yabaye, nyuma y’amasezerano mashya yasinywe hagati ya Rwanda Premier League n’uruganda rukora ibinyobwa rwa Be One Gin.

Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, akazamara umwaka w’imikino wa 2025-2026. Ni ubufatanye bugamije guteza imbere impano no kongerera abakinnyi imbaraga zo guhatanira ishema n’ibihembo byateganyijwe.

Bumwe muri ibyo bihembo bizajya bitangwa harimo: icy’umukinnyi w’icyumweru, umukinnyi w’umukino, umukinnyi w’ukwezi, umutoza w’ukwezi, umunyezamu w’ukwezi ndetse n’umukinnyi mwiza w’umwaka uzegukana imodoka.

Uko byateguwe, umukinnyi w’umukino azajya ahembwa ibihumbi 100 Frw, umukinnyi w’ukwezi ahembwe ibihumbi 400 Frw, umutoza w’ukwezi ibihumbi 300 Frw, naho umunyezamu w’ukwezi azajya ahembwa ibihumbi 200 Frw.

B One Gin ije yiyongera kuri ePOBOX, undi mufatanyabikorwa wasinyanye amasezerano na Rwanda Premier League.
Uyu nawe akazajya ahemba umukinnyi witwaye neza mu cyumweru ndetse n’ umufana mwiza kuri buri mukino ndetse n’ umukinnyi w’ umwaka uzajya uhabwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 15 FRW

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru