Connect with us

Amakuru

Mugomba gutsinda Benin kubw’isura y’igihugu – Perezida Shema Fabrice

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA ] Shema Ngoga Fabrice yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi kwitara neza ku mukino ibiri bagomba guhuramo na Benin ndetse na Afurika Y’Epfo mu rugendo rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2026 .

Ibi Shema Fabrice yabitangaje mu masaha yo ku mugorabo wo ku munsi wejo tariki ya 7 Ukwakira ukwakira 2025 ,ubwo yasuraga abakinnyi b’ikipe y’igihugu mu mwiherero aho bari kwitegura umukino wa Benin ugomba kuba ku itariki ya 10 Ukwakira 2025 kuri Sitade Amahoro .

Mu ijambo rye ;Perezida Shema yagize ati: ”Kuri uyu munsi turi hano kubw’imikino ibiri ya nyuma yo gushaka itike ,Ndabizi muri gutekereza ko ndikubashyiraho igitutu kugira ngo mutsinde ; ariko ntago ndi umukinnyi ,yewe nta nubwo nzajya mu kibuga gusa umwuka w’ubutsinzi n’ikintu k’ingenzi kuri twe no ku gihugu muri rusange .

INDI NKURU WASOMA : Adrien Rabiot wa AC Milan ari kurebana ay’ingwe na Serie A – Byagenze bite?

“Rero dufite umutoza ,abakinnyi barimo n’abashya baza biyongera ku munyabigwi wacu Mangwende wagarutse mu ikipe .. Uyu munsi ndabizi musa nkaho muri ku gitutu gusa igitutu cyiza ariko icyo navuga umukino wa Benin mugomba kuwufata nk’ugomba kwerekana niba hari ikintu mushoboye gukora .

“Icyo nababwira nuko gutsinda uyu mukino ari ikintu k’ingenzi cyane cyane atari ukuvuga ngo nibyiza kuri mwebwe gusa ahubwo no ku isura y’igihugu muri rusange . Umukino wo ku wa gatanu ni ingenzi cyane ,sitade yose izaba yuzuye ndetse n’igihugu cyose kizaba kibateze amaso .”

Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ni bwo kuri Stade Amahoro hazabera umukino w’Umunsi wa Cyenda mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Amavubi yifuza gutsinda uyu mukino ukomeye, akagira amanota 14 afitwe na Bénin iyoboye Itsinda C na Afurika y’Epfo iherutse gukurwaho amanota. Ikipe izatsinda uyu mukino izaba ifite amahirwe menshi yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Uko wagura tike: *939*5*1#

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Image

Image

Image

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru