Mu gihe ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani [Serie A] buteganya gukinira imikino imwe hanze y’u Butaliyani, Adrien Rabiot, umukinnyi mpuzamahanga w’u Bufaransa ukinira AC Milan, ntabyumva kimwe n’aba bayobozi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Le Figaro, Rabiot yavuze ko gahunda yo gukinira umukino uzahuza AC Milan na Como i Perth muri Australia ari ibintu bidakwiye kandi ko bitumvikana na gato.
Rabiot yagize ati: “Hari ibiganiro byinshi ku by’imyitwarire y’abakinnyi no kubungabunga ubuzima bwabo, ariko ibi byo birenze ukwemera. Gukora urugendo rurerure rugana muri Australia ngo dukine n’ikindi kipe y’Abataliyani ..birasaza abakinnyi pe. Turabaho tugerageza kwihanganira byose, nk’uko bisanzwe.“
INDI NKURU WASOMA :Amavubi vs Bénin : Imibare , amahirwe ahari ndetse n’icyo umukino usobanuye
Aya magambo yamagana gahunda y’ubuyobozi bwa Serie A yatumye umuyobozi mukuru wa Serie A, Luigi de Siervo, amusubiza mu ijwi ryuje ubukana, amwibutsa ko akwiye kubaha abo akorera.
De Siervo yagize ati: “Nibyo koko hari ukuri mu byo avuga, ariko nka Rabiot n’abandi bakinnyi bahembwa miliyoni z’amayero, bibagirwa ko ayo mafaranga bayahabwa kugira ngo bakinire ababakoresha. Niba AC Milan yemeye iyi gahunda, ni inshingano ze kuyubahiriza.”

Si Serie A yonyine ifite gahunda nk’izi. No muri Espagne, ikipe ya Villarreal izahura na FC Barcelona i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza uyu mwaka.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_
.