Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi akaba anakinira ikipe ya ES Sétif yo muri Algérie, Biramahire Abeddy, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kagame Vanessa, nyuma y’imyaka irenga itanu bari mu rukundo rwashibutsemo urugo n’umwana w’imfura.
Ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025, ni bwo aba bombi bahuje isezerano imbere y’amategeko, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore, nk’uko biteganywa n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Ni umuhango wabereye mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera, Uyu muhango wabaye mu buryo bwihariye, wakurikiwe n’amagambo yuje ibyishimo basangije inshuti zabo n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’abagore biravugwa ko yahagaritswe gukina kubera gukekwaho kugira ubugabo
Urukundo rwabo rwatangiye kugaragara ku mugaragaro mu mwaka wa 2021, ubwo batangiraga gusangiza ababakurikira amafoto n’ubutumwa bwuje urukundo ku mbuga zabo.
Byari ibihe by’ibyishimo ku bakunzi babo, dore ko bidatinze banibarutse Biramahire Ayman Janis, umwana wabo w’imfura.Mu myaka yakurikiyeho, bombi bakomeje gushyigikirana no mu bikorwa by’imikino.
Mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2024/25, ubwo Biramahire yari amaze kugurwa na ES Sétif, yari atakiboneka mu Rwanda. Icyo gihe, ni Vanessa washyikirijwe igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza mu mwaka, cyari cyegukanywe n’umukunzi we ubwo yakiniraga Rayon Sports.
Uyu rutahizamu ukomeje kwitwara neza mu mahanga, ari mu bahagaze neza mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’igihugu ,biteganyijwe ko agomba guhita yitabira umwiherero w’Amavubi, bitegura imikino ibiri ikomeye yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi: bazahuramo na Benin ku itariki ya 10 Ukwakira, ndetse na Afurika y’Epfo ku wa 14 Ukwakira 2025.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_


Byari ibyishimo kuri Rutahizamu Biramahire na Kagame.
