Umunyezamu w’ikipe ya Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu ya Espagne, David Raya biremezwa ko yamaze guhabwa amasezerano mashya akubiyemo ingingo yo kuzamurirwa umushahara, mu rwego rwo gushimangira uruhare rwe muri iyi kipe itozwa na Mikel Arteta.
Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru London Evening Standard abyemeza , impande zombi zatangiye kuganira kuri aya masezerano guhera mu ntangiriro z’iyi mpeshyi ndetse ngo kugeza ku mugoroba wo ku munsi wejo byose byari byamaze kwemeranywa , nubwo ikipe itarabishyira ahagaragara .
Aya masezerano mashya aje nyuma y’uko uyu munyezamu agaragaje ubuhanga n’uruhare rukomeye mu myaka ibiri iheruka byumwihariko muri Premier League bakunze gukomanga ku kwegukana igikombe ariko bakabura gato.
Raya yinjiye muri Arsenal avuye muri Brentford ku ntizanyo mu mpeshyi y’umwaka wa 2023, mbere yo kuyisinyira burundu muri 2024.
Mu gihe gito amaze kuri sitad ya Emirates yihamije ko ari umwe mu banyezamu b’abahanga cyane muri Shampiyona y’u Bwongereza, ndetse yegukanye igihembo cy’umuzamu witwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023/24, anagisangira na Mats Sels wa Nottingham Forest mu mwaka wakurikiyeho.
INDI NKURU WASOMA : Camarade wayoboye muri Ferwafa yajuriye
Uyu munyezamu w’imyaka 30 yari asanzwe ahembwa £100,000 buri cyumweru, ariko nyuma y’aya masezerano mashya, byemezwa ko uyu mushahara we wazamutse nubwo igihe amasezerano ye mashya azarangira kitatangajwe .
Amasezerano ya Raya biteganijwe ko agomba kurangira muri 2028, ariko hari amahirwe yo kongerwa bikagera nyuma yaho.
Bisa nkaho Arsenal ikomeje gukomera ku nkingi za mwamba zigize umushinga wayo watangijwe na Mikel Arteta nyuma yo gusimbura Unai Emery muri 2019 ; Ni no muri uyu mujyo kandi abandi bakinnyi bayo basa nk’abawuhetse ,barimo Leandro Trossard, nawe yongerewe umushahara muri iyi mpeshyi, ariko amasezerano ye azarangira muri 2027.
Arsenal kandi iri mu biganiro na Jurrien Timber ngo bamwongere amasezerano, mu gihe ibiganiro na Bukayo Saka na byo bigeze kure.
William Saliba we aherutse gusinya amasezerano mashya y’imyaka itanu, naho Gabriel Magalhães we yemeye kongera amasezerano ye kugeza mu 2029.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_