Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukwakira 2025, amaso ya benshi araba yerekeje kuri Stamford Bridge, aho Chelsea irakira Liverpool mu mukino witezweho byinshi—atari amanota atatu gusa, ahubwo n’icyerekezo cy’amakipe yombi mu rugamba rwo guhatanira shampiyona.
Amakipe abiri afite ibibazo byinshi, ariko byose ntibigomba kubabera urwitwazo.
Liverpool iyoboye urutonde rwa Premier League, imaze gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya -uwa Crystal Palace ndetse n’uwo Galatasaray yabatsinzemo igitego kimwe ku busa muri Champions League.
Umutoza Arne Slot atangiye kwibazwaho nyuma y’iyi minsi itoroshye bagize gusa ariko ibi bigatizwa umurindi nuko iyi kipe yaguze abakinnyi bahenze barimo Florian Wirtz na Alexander Isak -aho bombi batanzweho akayabo k’arenga miliyoni 230 z’amayero .

Chelsea na yo iri mu bihe bitari byiza na gato. Nubwo iyi kipe ya Enzo Maresca iheruka gutsinda Benfica igitego 1-0 muri Champions League, mu mikino yabanje ntago yari ihagaze neza dore yaherukaga kujya gutsindirwa kuri Old Trafford na Manchester United.
Ibibazo by’imvune n’ibihano by’abakinnyi nabyo biriyongera ku isura y’umukino.
Chelsea iracyabura abakinnyi b’ingenzi nka Cole Palmer, Fofana, Adarabioyo, Essugo, na Delap. Chalobah afite ikarita y’umutuku, bivuze ko Josh Acheampong ashobora kubanza mu kibuga, mu gihe Romeo Lavia ashobora kubona umwanya wo kubanza mu kibuga kuri uyu munsi.
Marc Guiu na Estevao bitezweho byinshi, cyane cyane uyu mwana w’umunya-Brazil ukiri muto umaze kwigaragaza mu mikino ishize.
Liverpool na yo izakina idafite Alisson Becker—wagize ikibazo k’imvune mu mukino wabereye muri Turikiya ubwo bahuraga na ekipe ye Galatasaray.
Umuzamu mushya Giorgi Mamardashvili ni we ugomba kubanzamo. Hugo Ekitike na we afite ikibazo cy’imitsi y’ukuguru, bikaba byitezwe ko Isak ari we uza gutangira mu busatirizi.
Arne Slot ashobora gusubira ku buryo busanzwe nyuma y’igerageza ryananiranye ubwo yashyiraga Frimpong imbere akanagarura Szoboszlai inyuma.
Ese hari impinduka uyu mukino wasiga ?
Liverpool nubwo iri ku mwanya wa mbere, ntabwo iragaragaza icyizere gihamye. Kandi uko batsindwa bituma abandi bahanganye barimo na Arsenal barushaho kubegera cyane mu gihe Chelsea yo iri ku mwanya wa 8 ivuga ko nta kidashoboka.
INDI NKURU WASOMA : BREAKING – APR FC yitegura kwishyura Pyramids yageze mu Misiri
Enzo Maresca avuga ko “nta kipe idatsindwa”, ashimangira ko Liverpool ifite intege nke zishobora kubyazwa umusaruro. Gusa nawe yemera ko ibibazo by’imvune n’amakarita atukura biri kumugiraho ingaruka zikomeye ku mikinire ye.
Abashobora kuza kubanzamo
Chelsea
——- Sanchez ——-
—- Gusto —- Acheampong —- Badiashille —- Cucurella —-
—— James —— Lavia ——
—— Neto —— Fernandez —— Garnacho ——
——- Joao Pedro ——-
Liverpool
——- Mamardashvili ——-
—- Frimpong —- Gomez —- Van Dijk —- Robertson ——
—— Szoboszlai —- Gravenberch ——
—— Salah —— Wirtz —— Gakpo ——
——- Isak ——-
Ubusesenguzi: Umukino urimo urujijo n’amahirwe angana.
Chelsea ifite amateka yo guhagarika urugendo rwa Liverpool mu myaka yashize, kuko ari nabo batsinze umukino uheruka hagati y’aya makipe warangiye ari ibitego 3-1. Ariko noneho, igituma uyu mukino wegerana cyane nuko no mukino icumi iheruka itanu muri yo bagiye bayinganya .
Icyitezwe [prediction]: 2-2
Ibindi ushobora kuba wagura kuri uyu mukino
- First Half Draw ( Fortebet)
- Under 2.5 goals ( Fortebet)
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
Must See
-
Imikino
/ 1 week agoAPR FC yegukanye Super Cup ya 2025 inyagiye Rayon Sports
FERWAFA SUPER CUP : APR FC 4-1 Rayon Sports Ikipe ya APR FC yegukanye...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoAntoine Semenyo yerekeje muri Manchester City
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, Manchester City yatangaje ku mugaragaro ko...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoMaj Gen Vincent Nyakarundi yahaye umukoro APR FC
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi b’ikipe ya...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 week agoVolleyball :APR yatandukanye n’umutoza wayo
Ikipe ya APR Volleyball Club yatangaje ko yatangiye gushaka umutoza mushya uzasimbura Peter Kamasa,...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 week agoRPL – Police yataye inota imbere ya Al Merrikh ari nako Al Hilal iyegera
Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane,...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids (42,674)
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (42,478)
- Abakinnyi 3 b’abanyarwanda bageze mu matsinda y’Imikino ya CAF abandi 2 bari ku muryango (28,110)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (27,452)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (27,014)

