
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Igiye gutangira kwitegura imikino 2 isigaye yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Aho izabanza kwakira Tariki ya 10 Ukwakira, 2025 ikipe y’Igihugu ya Benin kuri Stade Amahoro I Remera, Umukino wundi uzabera muri Afurika y’Epfo u Rwanda rukina nicyo gihugu.
Abakinnyi bose bari bahamagawe mbere bari 23, Ubu hongewemo myugariro wa AEL Limassol yo muri Cyprus, Emmanuel Imanishimwe uzwi nka ‘Mangwende’.
Abakinnyi 24 bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi 17 bose bakina hanze mu gihe abandi 7 bakina mu Rwanda.
Abakinnyi bakina mu Rwanda bahamagawe ni Ishimwe Pierre wa APR Fc, Byiringiro Jean Gilbert wa APR Fc, Niyomugabo Claude wa APR Fc, Nshimiyimana Younusu wa APR Fc, Ruboneka Jean Bosco wa APR Fc Mugisha Gilbert wa APR Fc na Nshimiyimana Emmanuel wa Rayon Sports ari nawe rukumbi wa Rayon Sports wahamagawe mu gihe abandi bose ari aba APR Fc.
Abakinnyi bakina hanze, bahamagawe n’uko bazagenda baza mu Rwanda:
1. BIRAMAHIRE Abeddy – Azagera mu Rwanda, Tariki ya 6 Ukwakira, Saa 00:50 Mu rucyerera.

Biramahire Abeddy akina muri ES SÉTIF yo muri Tunisia.
2. BIZIMANA Djihad – Azagera mu Rwanda Saa Tariki ya 05 Ukwakira, 2025, Saa 18:55 ku mugoroba.

Kapiteni Djihad Bizimana akina muri Libya mu ikipe ya Al Ahly.
3. BUHAKE Clément Twizere – Tariki ya 05,Ukwakira 2025, Ejo nibwo azagera I Kigali Saa 19:35.

Buhake akinira ULL|Kisa muri Norway mu kiciro cya 3.
4. GITEGO Arthur – Azagera mu Rwanda tariki ya 7 Ukwakira 2025, Saa 02:40 za Mu gitondo.

Gitego Arthur ni rutahizamu ukina mu ikipe ya FUS Rabat muri Morocco.
5. HAMON Aly-Enzo – Azagera mu Rwanda Tariki ya 07 Ukwacyira 2025, Saa 02:40 mu rucyerera.

Ally Enzo akina mu ikipe ya Angoulême CFC mu bufaransa.
6. ISHIMWE Anicet – Azaza Tariki ya 08 Ukwakira 2025, Saa 00:50 za mu gitondo.

Anicet akina mu ikipe Olympic De Béja muri Tunisia.
7. KAVITA Phanuel Mabaya – Azagera mu Rwanda tariki ya 06 Ukwakira 2025, Saa 09:55 za mu gitondo.

Kavita akina muri Birmingham Legion Fc muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
8. KWIZERA Jojéa – Azagera mu Rwanda tariki ya 07 Ukwakira, Saa 06:00.

Jojea Kwizera akina mu ikipe ya Rhode Island muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
9. MANZI Thierry – Azagera mu Rwanda ejo tariki ya 05 Ukwakira, Saa 19:35 Pm.

Manzi Thierry akina muri Libya mu ikipe ya Al Ahly.
10. MICKELS Joy Lance – Azagera mu Rwanda tariki ya 07 Ukwakira 2025, Saa 00:50 za Mugitondo.

Ni rutahizamu mushya wahamagawe bwa mbere mu mavubi, Akina muri Azerbaijan mu ikipe yitwa Sabah AFC.
INDI NKURU WASOMA BIJYANYE:
https://thedrum.rw/2025/10/03/breaking-apr-fc-yitegura-kwishyura-pyramids-yageze-mu-misiri/
11. MUHIRE Kevin – Azagera mu Rwanda tariki ya 06 Ukwakira, Saa 16:45

Muhire Kevin akina mu gihugu cya Sudan y’Epfo mu ikipe ya Jamus Fc.
12. MUTSINZI Ange – Azagera mu Rwanda ejo tariki ya 05 Ukwakira Saa 00:50 z’Ijoro.

Mutsinzi Ange akina mu ikipe ya Zira FK muri Azerbaijan mu kiciro cya mbere.
13. NKULIKIYIMANA Darryl Nganji – Azagera mu Rwanda tariki ya 06 Ukwakira 2025, Saa 18:55.

Nkulikiyimana Darryly Nganji akina mu ikipe ya Standard de Liège y’abato ni Myugariro.
14. NSHUTI Innocent – Azagera mu Rwanda Tariki ya 06 Ukwakira 2025, Saa 00:50.

Nshuti Innocent akina muri Tunisia mu ikipe ya Es Zarzis.
15. NTWARI Fiacre – Azagera mu Rwanda Tariki ya 06 Ukwakira 2025, Saa 20:40.

Ntwari Fiacre ni umunyezamu wa Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo.
16. IMANISHIMWE Emmanuel ‘Mangwende’ azagera mu Rwanda Tariki ya 6 Ukwakira 2025, Saa 09:55.

Mangwende yagarutse mu ikipe y’Igihugu nyuma yo kuva mu mvune yamazemo amezi arenga 6, Akina muri AEL Limassol muri Cyprus.
Amakuru twamenye ni uko Mugisha Bonheur we yagombaga kuza tariki ya 3 Ukwakira 2025, Ubu akina mu gihugu cya Misiri mu ikipe ya Al Masry.
Tubibutseko imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi igomba gutangira tariki ya 4 Ukwakira 2025, Aho biteganyijwe ko umukino wa Benin n’U Rwanda uzaba Tariki ya 10 Ukwakira 2025, Mbere y’Uko yerekeza muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 u Kwakira 2025.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

Must See
-
Amakuru
/ 6 hours agoUmunyamabanga mushya wa APR FC yatangiye atanga umukoro ukomeye
Mu gihe shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa kane, ikipe ya APR...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 24 hours agoPerezida Ramaphosa yashimiye Bafana Bafana iheruka gukubita agashyi Amavubi
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ntiyatinze gutanga ubutumwa bw’ishimwe n’ishimwe ku bakinnyi n’abagize...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day ago“Ndicuza kuba ndi gukorana na Muhirwa Prosper” – Twagirayezu Thaddée yamennye!
Mu gihe ibintu bitifashe neza muri Rayon Sports, Perezida wayo Twagirayezu Thaddée yagaragaje ko...
By Gatete Jimmy -
Amakuru
/ 1 day agoAmakipe yo muri Premier League yacitsemo ibice bigeze ku cyemezo cy’imikoreshereze y’imari
Mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo haterane inama izafata icyemezo cy’itegeko rishya rigenga imikoreshereze...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 1 day agoVolleyball : RRA VC iri kwiyubuka mu buryo bukomeye
Mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona ya Volleyball y’umwaka wa 2025/26 izatangira ku wa...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- 🚨LIVE REPORTING – Umubiligi Remco Evenepoel niwe wegukanye agace ka ITT – UCI Road World Championshipship 2025 (19,614)
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (15,690)
- Gen.Patrick Nyamvumba yasabye Rayon Sports kurwana ku izina ry’igihugu -AMAFOTO (15,400)
- Munyakazi Sadate yashyiriyeho Rayon Sports agahimbazamusyi kadasanzwe (15,046)
- SEFU yavuze icyo Ndikumana Asmani yabasabye kumwitura ubwo bamusuraga (14,306)