Mu ibaruwa yasohotse ku itariki ya 2 Ukwakira 2025, Perezida w’ikipe ya Vipers Sports Club, Dr. Lawrence Mulindwa, yatangaje ko ikipe ye itazitabira shampiyona nshya yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bugande [FUFA], ashinja iri shyirahamwe kutabaha agaciro, kubima igisubizo ku bibazo bari baragaragaje no gukoresha imvugo zisebanya .
Vipers SC, iri mu makipe akomeye kandi akize mu Bugande, ivuga ko yitabiriye ibiganiro byatangiye muri Kanama no muri Nzeri 2025, aho bagaragaje impungenge ku bijyanye n’imiterere n’igihe cyo gutangiza iyo shampiyona nshya.
Gusa ngo n’ubwo ibyo bibazo byagaragajwe inshuro nyinshi, nta na rimwe FUFA yigeze itanga igisubizo cyangwa ngo ikoreho igikorwa gifatika.
Dr. Mulindwa yagize ati : “Ahubwo aho kuduha ibisobanuro, twatunguwe no kubona abayobozi ba FUFA batubwira nabi ku mugaragaro, badutuka ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru,”.
Ibi byose byabaye mu gihe FUFA yari yamaze gutangaza ingengabihe y’imikino ya shampiyona ya 2025/26, irimo n’umukino wa Vipers na Kitara FC uteganyijwe kubera kuri Stade ya Namboole ku munsi wejo.
INDI NKURU WASOMA : UEFA Conference League : Crystal Palace na Fiorentina batangiye neza irushanwa !
Iyi gahunda ngo ntiyigeze iganirwaho na Vipers, ibyo ikaba ibifata nk’umwanzuro udakwiye no kutubaha uruhare rw’amakipe mu iterambere ry’umupira w’amaguru.
“Iyi myitwarire ni ikimenyetso cyo kudaha agaciro abashora mu mupira wacu mu buryo bwigenga. Ni agasuzuguro gakabije,” Dr. Mulindwa yongeyeho.

Vipers yemeje ko itazitabira umukino wo kuri uyu wa Gatandatu ndetse ko nta n’ikindi gikorwa na kimwe izubahiriza kijyanye n’iyi shampiyona nshya kugeza igihe ibibazo byabo bizaba bikemuriwe mu buryo bweruye kandi bwubahirije amategeko.
Iyi kipe inaheruka mu Rwanda mu mukino wa gicuti na Rayon Sports ;yagaragaje ko uburyo FUFA ishaka gushyira mu bikorwa izo mpinduka nta kwita ku bitekerezo by’abanyamuryango bishobora gutuma amakipe nka Vipers ahora mu kaga ndetse bigatiza umurindi uburiganya mu irushanwa.
Dr. Mulindwa, wabaye Perezida wa FUFA mbere ya Eng. Moses Magogo, yavuze ko Vipers izakomeza gukoresha inzira zemewe n’amategeko y’umupira mu kurengera uburenganzira bwayo nk’ikigo cyemewe kandi cyigenga.
Iyi baruwa yanashyikirijwe Minisiteri y’Uburezi n’Imikino muri iki gihugu, Inama Nkuru y’Imikino, Uganda Premier League, abaterankunga, abafatanyabikorwa ndetse n’abafana b’iyi kipe, nk’intambwe igaragaza ko ikibazo kigeze ku rwego rwo hejuru kandi gikeneye igisubizo cyihuse.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_