Connect with us

Imikino

UEFA Conference League : Crystal Palace na Fiorentina  zatangiye neza irushanwa !

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi yatangiye urugendo rushya muri UEFA Conference League y’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Muri ayo makipe, Crystal Palace yo mu Bwongereza na Fiorentina yo mu Butaliyani nizo zagaragaje imbaraga n’ubushake budasanzwe bwo kwitwara neza mu buryo bwemeza .

Crystal Palace yatsindiye Dynamo Kyiv ku kibuga cy’i Lublin

Crystal Palace yakinaga umukino wayo wa mbere mu cyiciro cya “league phase” itsinda Dynamo Kyiv ibitego 2-0 mu mukino wabereye mu gihugu cya Pologne, mu mujyi wa Lublin.

Iyi ntsinzi yabaye intangiriro nziza kuri iyi kipe yo mu Bwongereza, yatangiye kwerekana ko ifite intego yo kugera kure muri iri rushanwa.

Daniel Muñoz yafunguye amazamu ku munota wa 31 ku mupira yahawe na Yeremy Pino, umukinnyi mushya winjiye muri iyi kipe mu mpeshyi ishize.

Pino yakomeje kwigaragaza ubwo yongeraga guha undi mupira Eddie Nketiah, winjiye mu kibuga asimbuye nyuma y’igice cya mbere, atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 58.

Nubwo umukinnyi wayo witwa Borna Sosa yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo habura iminota 14 ngo umukino urangire, Crystal Palace yakomeje gukina itekanye, inabasha gukumira Dynamo Kyiv mu buryo bwose bwashoboraga kuyifasha  gutahana inota rimwe.

Fiorentina yitwaye neza imbere Sigma Olomouc

Mu Butaliyani, Fiorentina nayo yatangiye neza ishyiraho agahigo ko kumara imikino 10 idatsinzwe mu mikino ya Conference League yakiriye ;aho muri iyo yabonyemo intsinzi 8, inganya 2. Iyi kipe yatsinze Sigma Olomouc ibitego 2-0 mu mukino waranzwe n’imbaraga nyinshi mu busatirizi no mu bwugarizi bwayo.

INDI NKURU WASOMA : UEFA Conference League : Crystal Palace na Fiorentina  batangiye neza irushanwa !

Roberto Piccoli ni we wafunguye amazamu ku munota wa 23, mu mukino we wa mbere muri iri rushanwa. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Luca Ranieri yagerageje gutsinda igitego cya kabiri ariko umupira ufata igiti cy’izamu.

Iyi kipe ikomoka muri Repubulika ya Tchèque nayo  yagaragaje guhatana ndetse banashobora gushota inshuro nke izamu rya Fiorentina ,ariko David de Gea akomeza kwigaragaza neza, Nyuma yaho Cher Ndour yashimangiye intsinzi y’i Fiorentina ku munota wa nyuma w’umukino, atsinda igitego cyiza cyane cye cya mbere kikaba icya Kabiri kuri aba bataliyani.

Fiorentina players in purple and white uniforms celebrating on a soccer field, with one player wearing jersey number 27. A crowd is visible in the background. A scoreboard overlay shows a 2-0 result, with "Fiorentina" and "Picolli 37\' N\'Dour 90+5\'" text.

Ibindi byaranze umunsi wa mbere

Rayo Vallecano yo muri Espagne yatsinze Shkëndija yo muri Macedonia ibitego 2-0, Unai López na Fran Pérez nibo batsinze ibi ibitego.

Mainz yo mu Budage yagarutse mu marushanwa y’u Burayi baherukaga gukina muri 2016/17, itsinda Omonoia igitego 1-0.

Strasbourg yo mu Bufaransa nayo yigaragaje itsinda Slovan Bratislava 2-1.

Umunya-Slovenia Franko Kovačević ni we wihariye umukino , atsinda ibitego bitatu (hat-trick) mu gihe Celje yatsindaga AEK Athens 3-1, akomeza kuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa, aho amaze kwinjiza birindwi.

Umusaruro wavuye ku bibuga bitandukanye mu yindi mikino yabaga muri irushanwa

  • Dynamo Kyiv 0-2 Crystal Palace
  • Lech Poznań 4-1 SK Rapid
  • Rayo Vallecano 2-0 Shkëndija
  • Omonoia 0-1 Mainz
  • Jagiellonia 1-0 Hamrun Spartans
  • Zrinjski 5-0 Lincoln Red Imps
  • KuPS Kuopio 1-1 Drita
  • Lausanne-Sport 3-0 Breidablik
  • Noah 1-0 Rijeka
  • Fiorentina 2-0 Sigma Olomouc
  • Slovan Bratislava 1-2 Strasbourg
  • Legia Warszawa 0-1 Samsunspor
  • Sparta Praha 4-1 Shamrock Rovers
  • Celje 3-1 AEK Athens
  • Aberdeen 2-3 Shakhtar
  • Raków 2-0 Universitatea Craiova
  • AEK Larnaca 4-0 AZ Alkmaar
  • Shelbourne 0-0 Häcken

A green background with a UEFA Conference League logo at the top left. A list of match results for Matchday 1, including team logos and scores. Teams listed are Dynamo Kyiv, Crystal Palace, Lech Poznan, SK Rapid, Rayo Vallecano, Shkendija, Omonia, Mainz, Jagiellonia, Hamrun Spartans, Zrinjski, L Riems, Kups Kuopio, Djurgarden, Lausanne-Sport, Breidablik, Fiorentina, Sigma Olomouc, S Bratislava, Strasbourg, Legia Warszawa, Shamrock Rovers, Sparta Praha, AEK Athens, Celje, Shakhtar, Aberdeen, AZ Alkmaar, AEK Larnaca, Hacken, and Shelbourne.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Imikino