Connect with us

Amakuru

OFFICIAL: Izina na technology idasanzwe kuri Ballon izakoreshwa mu gikombe cy’Isi cya 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, ryatangaje izina rya Ballon izakoreshwa mu gikombe cy’Isi cya 2026, Kizabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika na Canada n’Igihugu cya Mexico.

FIFA yatangaje ko umupira uzakoreshwa mu gikombe cy’Isi cya 2026 witwa ‘TRIONDA‘, Ni umupira wakozwe na Adidas ari nayo yatangije iki gikorwa cyo kwita izina ballon izakoreshwa mu gikombe cy’Isi kuva mu mwaka wa 1970.

Trionda n’izina rigizwe n’amagambo abiri yahujwe, harimo Trio (Bivuze Three cyangwa Gatatu mu kinyarwanda), Onda (Ni Ikinya-Spain bivuga Wave, Cyangwa Umuraba mu kinyarwanda), Iyo Ballo muri make isobanura ko ari ibihugu 3 bizakira igikombe cy’Isi cya 2026, kandi harimo amabara agize ibyo bihugu 3 bizakira iryo rushanwa.

Ibidasanzwe kuri Trionda Ballon izakoreshwa mu gikombe cy’Isi cya 2026:

Trionda ni umupira wakozwe n’uruganda rwa Adidas nk’uko twari twabibabwiye hejuru, Ni Ballon yakoranywe ubuhanga budasanzwe aho iyo Ballon izaba ifite ubushobozi bwo gutahura (Offiside) cyangwa kurarira kw’abakinnyi hamwe no gufasha abasifuzi kubona uko bafata ibyemezo bya VAR kuko izaba ifite uko ikurura amakuru cyangwa ‘Sensor’ ikorana na VAR.

Ikindi wamenya n’ubwo izaba ikoranye ikoranabuhanga, Trionda izaba ifite ubushobozi bwo kuba yakoreshwa igihe cyose haba ahari ubukonje bwinshi cyangwa ubushyuhe bwinshi ndetse n’ahantu hari umwuka mucye naho yakoreshwa nta kibazo.

INDI NKURU WASOMA BIJYANYE:

https://thedrum.rw/2025/10/02/fifa-yaruciye-irarumira-bigeze-ku-ngingo-yo-guhana-israel/

Trionda ni Ballon ya 15, Izaba igiye gukoreshwa mu gikombe cy’Isi kuva icyo gikorwa cyatangira mu 1970, aho hazaba hashize imyaka 56, Adidas itangije icyo gikorwa.

Dore amazina ya Ballon zagiye zikoreshwa mu myaka yashize yabayemo igikombe cy’Isi:

1. 1970 – Mexico: Telstar

2. 1974 -Germany : Telstar Durlast

3. 1978 – Argentina : Tango Durlast

4. 1982 – Spain: Tango España

5. 1986 – Mexico: Azteca

6. 1990 – Italy : Etrusco Unico

7. 1994 – USA: Questra

8. 1998 – France: Tricolore

9. 2002 – Korea/Japan: Fevernova

10. 2006 – Germany: Teamgeist

11. 2010 – South Africa: Jabulani

12. 2014 – Brazil: Brazuca

13. 2018 – Russia: Telstar 18

14. 2022 – Qatar: Al Rihla

15. 2026 -USA,CANADA, MEXICO: Trionda

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_campaign=January2025_week40#/app/offer/top

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru