Connect with us

Amakuru

Myugariro wa Police FC ashobora kongerwa mu Amavubi by’igitaraganya !

Myugariro w’ibumoso wa Police FC, Ishimwe Christian, ashobora kwinjizwa mu bakinnyi b’Amavubi bari kwitegura imikino ikomeye yo mu itsinda C ry’ijonjora ry’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ibi bije nyuma y’uko umutoza mukuru Adel Amrouche ahamagaye urutonde rw’abakinnyi 23, ariko hagaragaramo umwe rukumbi ukina kuri uwo mwanya: Niyomugabo Claude usanzwe ari kapiteni wa APR FC.

Amakuru ava mu bantu b’imbere mu ikipe y’igihugu Amavubi aravuga ko kubera impungenge z’amakarita y’umuhondo Niyomugabo Claude amaze kwerekwa muri iyi mikino,bishobora kuba impamvu nyamukuru ituma Ishimwe Christian atekerezwaho nk’ushobora kongerwamo.

INDI NKURU WASOMA : UEFA Conference League : Crystal Palace na Fiorentina  batangiye neza irushanwa !

Niyomugabo asanzwe afite ikarita y’umuhondo, kandi aramutse yongeye kwerekwa indi ku mukino wa Benin tariki ya 10 Ukwakira, yazasiba uwo bakurikizaho na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira.

Amavubi azatangira umwiherero ku Cyumweru, bitegura iyi mikino ibiri y’ingenzi izabera kuri Stade Amahoro no muri Afurika y’Epfo. Mu Itsinda C, u Rwanda rufite amanota 11, runganya na Nigeria, mu gihe Bénin na Afurika y’Epfo bayoboye n’amanota 14.

Mu bandi bakinnyi bahamagawe, harimo Ntwari Fiacre, Buhake Clement na Ishimwe Pierre mu izamu; ba myugariro barimo Manzi Thierry, Kavita Phanuel na Mutsinzi Ange; hagati mu kibuga harimo Bizimana Djihad, Muhire Kevin na Ruboneka Jean Bosco; ba rutahizamu barimo Kwizera Jojea, Biramahire Abbedy na Gitego Arthur.

The Drum twemeza ko uko biri kose, kongera Ishimwe Christian uri kwitwara neza hamwe na ekipe ya Police FC  byatanga ubwisanzure n’umutekano ku ruhande rw’ibumoso, by’umwihariko mu gihe u Rwanda rushaka amanota yose ngo rujye mu gikombe cy’isi kizabera muri Canada ,Amerika na Mexico.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments
Advertisement

Must See

Inkuru zarebwe cyane

Advertisement

More in Amakuru