Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025, nibwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Adel Amrouche afatanyije n’abarimo umutoza wungirije Eric Nshimiyimana n’abantu b’imbere muri FERWAFA bashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 23 bazifashishwa mu mikino ibiri ikomeye yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico.
Muri uru rutonde haragaragaramo izina rishya rikomeje kuvugisha benshi: Joy-Lange Mickels.
Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko ukinira ikipe ya Sabah FK yo mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan, ni ubwa mbere yahamagawe mu Amavubi. Ni icyemezo cyatangaje benshi ariko gishimisha abakunzi ba ruhago mu Rwanda, kuko uyu mukinnyi afite inkomoko nyarwanda binyuze kuri se, Mickels Joy-Lance, nubwo yavukiye mu Budage.
Inkomoko n’itangira rye mu mupira
Joy-Lange Mickels yavukiye mu mujyi wa Siegburg mu Budage, tariki ya 29 Werurwe 1994. Yatangiye gukina ruhago afite imyaka ine, atangira muri VSF Amern, aho yahise yigaragaza akagurwa na Borussia Mönchengladbach muri 2005. Aha ni ho yamaze imyaka 8 y’ubuzima bwe bwo mu bwana, akura mu buryo bwa ruhago.
Mu mwaka w’imikino wa 2012/2013 yagiye mu ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ya Borussia Mönchengladbach, aho yahise ahagira ibihe byiza: yatsinzemo ibitego 17 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego, ahita anazamurwa mu ikipe ya kabiri y’iyi kipe, yakinaga mu cyiciro cya kane mu Budage.
INDI NKURU WASOMA : Amateka , imikino iheruka kubahuza n’ubunararibonye bivuga iki kuri APR FC imbere ya Pyramids
Inzira ndende ye muri ruhago
Mu 2014 yerekeje muri Schalke 04 II, aho yamaze imyaka ibiri, atsinda ibitego 9 mu mikino 43 akanatanga imipira 3 yavuyemo ibitego. Nyuma yaho yanyuze mu yandi makipe nka Alemannia Aachen, Wacker Nordhausen, Carl Zeiss Jena, na MVV Maastricht yo mu Buholandi.
Muri 2021, yerekeje muri Sabah FK muri Azerbaijan, ayimaramo umwaka, mbere yo kwerekeza muri Al Faisaly FC yo muri Arabia Saudite. Nyuma y’umwaka umwe, yagarutse muri Sabah FK ari nayo akinira kugeza magingo aya.
Abakunzi b’Amavubi bazaba biteze kureba uko uyu musore azitwara ku mikino yo ku wa 9 n’uwa 14 Ukwakira, aho u Rwanda ruzakina na Benin ndetse na Afurika y’Epfo.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&
