Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru ridashinzwe gukemura ibibazo by’ubutegetsi n’intambara, mu gihe rikomeje gusabwa n’amahanga gufatira ibihano Isiraheli kubera ibikorwa byayo muri Gaza.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira 2025, mu nama y’akanama ka FIFA yabereye ku cyicaro gikuru cyayo i Zurich mu Busuwisi.
Nubwo ikibazo cya Isiraheli kitari cyashyizwe ku murongo w’ibyigwagaho , Infantino yakigarutseho mu ijambo ry’ikaze, avuga ko umupira w’amaguru ugomba kuba igikoresho cyo kunga abantu aho gutanya ibihugu.
Aho yagize ati: “FIFA ntiyashingiwe gukemura amakimbirane ya politiki, ariko ifite inshingano yo guteza imbere agaciro k’umupira, ubumwe, uburezi, umuco no gutanga inkunga ku bayikeneye .”
Aya magambo aje nyuma y’uko Komisiyo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza yemeje ko hari ibimenyetso bifatika ko Isiraheli yakoze Jenoside muri Gaza guhera intambara yatangira mu 2023.
Ibi byateye impungenge n’umujinya mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International, yasabye FIFA na UEFA guhagarika Isiraheli mu marushanwa mpuzamahanga y’umupira w’amaguru.
INDI NKURU WASOMA : Kayonza : Abarebaga umukino APR FC yatsinzwemo na Pyramids bakubiswe n’inkuba
Nubwo bimeze bityo, ikipe y’igihugu ya Isiraheli ikomeje kwitabira amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), aho iri mu itsinda ry’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyo muri 2026. Nanone, ikipe ya Maccabi Tel Aviv yo muri iki gihugu nayo iracyitabira irushanwa rya Europa League.
Ku ruhande rwe, Victor Montagliani, visi-perezida wa FIFA, yavuze ko icyemezo ku hazaza h’ikipe ya Isiraheli kigomba gufatwa na UEFA, dore ko ariho ibarizwamo.
Ibihugu bizakira igikombe cy’isi cya 2026—Amerika, Canada na Mexique—bikomeje gushyigikira uruhare rwa Isiraheli muri ayo marushanwa. By’umwihariko, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje ko buzakomeza kurengera uburenganzira bwa Isiraheli bwo gukina, binanyomoza ibirego bya Jenoside bishinjwa iki gihugu nk’ibihuha.
Ibi bije mu gihe Isiraheli nayo yahakanye yivuye inyuma raporo ya Loni, ivuga ko ibiyikubiyemo bidafite ishingiro kandi byuzuyemo ubujiji.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&